top of page

TV programs List

Press Review

Amakuru agezweho yanditswe mu bitangazamakuru bitandukanye hirya no hino ku Isi byaba ibinyamakuru byo mu Rwanda , ibyo mu karere n'ibyandika mu mahanga ya kure .Tubagezaho amakuru ari mu ngeri zitandukanye zirimo Politiki, ubukungu, imibereho y'abaturage , imyidagaduro n'ibindi.

Start Now

Isi n'Ibihe

Ni ikiganiro kivuga ku iyobokamana gihuzwa n'ubuzima busanzwe bw'iki gihe .Ikiganiro kigamije guhumura abaturage ngo ntibagakurikire buhumyi ahubwo bajye basobanukirwa neza uko ijambo ry'Imana ryabafasha kubaho neza badatwawe n'amarangamutima ya bamwe mu bavugabutumwa.

Start Now

Muzehe Quiz

Iki kiganiro kivuga ku mateka y'u Rwanda rwo hambere ndetse kikanamenyesha abagikurikira amakuru agezweho n'uburere mboneragihugu. Iki kiganiro gikorwa mu buryo bwiganjemo ibibazo kikaba gitumirwamo abasaza n'abakecuru bari hejuru y'imyaka 60 y'amavuko.

Start Now

Imbonankubone

Ni ikiganiro gitumirwamo abayobozi biganjemo abo mu nzego nkuru z'igihugu, bagasobanura imirongo migari ya Leta y'u Rwanda iba igezweho cyane cyane ibyemezo biba byafashwe, imishinga y'amategeko n'izindi gahunda za leta ziba zigamije iterambere ry'abaturage mu nzego zirimo ubukungu, imiyoborere, uburezi , ubuzima n'ibindi.

Start Now

Rirarashe

Ni ikiganiro gisesengura amakuru ya buri munsi aba agezweho yaba ayo mu Rwanda, mu karere u Rwanda ruherereyemo n'ayo mu mahanga. Ni ikiganiro gikunzwe n'abatari bake bitewe n'ubuhanga bw'abanyamakuru bakiyoborana ubushishozi n'ubunyamwuga.

Start Now

Amakuru

Amakuru ya TV1 ni amakuru yibanda ku ngingo zose zibaho ku Isi . TV1 ibagezaho amakuru agezweho y'ako kanya, yaba amakuru yo mu Rwanda, amakuru avugwa mu karere u Rwanda ruherereyemo n'amakuru avugwa mu mahanga ya kure. TV1 izwiho guha ijambo abaturage bakavuga ku buzima bwabo bwa buri munsi , bakaboneraho umwanya wo kumenyekanisha ibibazo byabo, ibitekerezo n'ibyifuzo bigamije iterambere ry'igihugu.

Start Now
bottom of page