42 results found with an empty search
- TV programs (List) | TV1 Rwanda
TV programs List Press Review Amakuru agezweho yanditswe mu bitangazamakuru bitandukanye hirya no hino ku Isi byaba ibinyamakuru byo mu Rwanda , ibyo mu karere n'ibyandika mu mahanga ya kure .Tubagezaho amakuru ari mu ngeri zitandukanye zirimo Politiki, ubukungu, imibereho y'abaturage , imyidagaduro n'ibindi. Start Now Isi n'Ibihe Ni ikiganiro kivuga ku iyobokamana gihuzwa n'ubuzima busanzwe bw'iki gihe .Ikiganiro kigamije guhumura abaturage ngo ntibagakurikire buhumyi ahubwo bajye basobanukirwa neza uko ijambo ry'Imana ryabafasha kubaho neza badatwawe n'amarangamutima ya bamwe mu bavugabutumwa. Start Now Muzehe Quiz Iki kiganiro kivuga ku mateka y'u Rwanda rwo hambere ndetse kikanamenyesha abagikurikira amakuru agezweho n'uburere mboneragihugu. Iki kiganiro gikorwa mu buryo bwiganjemo ibibazo kikaba gitumirwamo abasaza n'abakecuru bari hejuru y'imyaka 60 y'amavuko. Start Now Imbonankubone Ni ikiganiro gitumirwamo abayobozi biganjemo abo mu nzego nkuru z'igihugu, bagasobanura imirongo migari ya Leta y'u Rwanda iba igezweho cyane cyane ibyemezo biba byafashwe, imishinga y'amategeko n'izindi gahunda za leta ziba zigamije iterambere ry'abaturage mu nzego zirimo ubukungu, imiyoborere, uburezi , ubuzima n'ibindi. Start Now Rirarashe Ni ikiganiro gisesengura amakuru ya buri munsi aba agezweho yaba ayo mu Rwanda, mu karere u Rwanda ruherereyemo n'ayo mu mahanga. Ni ikiganiro gikunzwe n'abatari bake bitewe n'ubuhanga bw'abanyamakuru bakiyoborana ubushishozi n'ubunyamwuga. Start Now Amakuru Amakuru ya TV1 ni amakuru yibanda ku ngingo zose zibaho ku Isi . TV1 ibagezaho amakuru agezweho y'ako kanya, yaba amakuru yo mu Rwanda, amakuru avugwa mu karere u Rwanda ruherereyemo n'amakuru avugwa mu mahanga ya kure. TV1 izwiho guha ijambo abaturage bakavuga ku buzima bwabo bwa buri munsi , bakaboneraho umwanya wo kumenyekanisha ibibazo byabo, ibitekerezo n'ibyifuzo bigamije iterambere ry'igihugu. Start Now
- Gasabo-Rusororo: Amabandi aravugwaho gusambanya abagore ku ngufu | TV1 Rwanda
Gasabo-Rusororo: Amabandi aravugwaho gusambanya abagore ku ngufu 2 Dec 2024 Umutekano by: Hubert MUGABO Go Go Go Go Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Kinyana mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo baravuga ko babangamiwe n’abo bita amabandi biganjemo insoresore zihohotera abaturage nko gukubita no gukomeretsa, ubwicanyi no gusambanya abagore ku ngufu. Urugero ni mu ijoro ryo ku itariki 21/11/2024, aho itsinda ry'abajura ryateye mu kabari k’umucuruzi ukorera ahazwi nko kuri Goro mu kagari ka Kinyana bagafata inzoga bakanywa ndetse bagasahura n’ibikoresho byari muri ako kabari nyuma badukira nyiri ako kabari, baramubita icyakora ngo abasha kubacika ariruka. Iki gikorwa cyatumye inzego z'umutekano zizindukira mu bikorwa byo guta muri yombi abo biganjemo abasanzwe bamenyerewe muri aka gace mu bikorwa by’urugomo ndetse n’ibindi bigize ibyaha nko gusambanya abagore ku gahato. TV na Radio one, byageze mu isantere yo mu Karambo mu kagari ka Mbandazi ,bisanga bamwe bamaze gufatwa abandi birutse bacikira mu mabanga y’imisozi ya Gikomero, Polisi n’izindi nzego bikiri kubashakisha. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye TV na Radio one ko, mu polisi yafashe abantu batatu abandi bakaba bagishakishwa. Polisi yafatanyije n'abanyerondo gushakisha abakekwaho ibikorwa by'urugomo Usibye ibi bikorwa byabaye muri iri joro, ngo iri tsinda risanzwe ryarayogoje umutekano muri aka kace, aho abaririmo ngo badatinya kwambura abaturage no gufata abagore ku ngufu, udasize no kwica, ariko abaturage bagashyira mu majwi cyane uwitwa Badogo, ngo ari na we ukomeye cyane mu bo bahuriye muri ibyo bikorwa by’urugomo. Abaturage bifuza ko ibikorwa by’umukwabo wo gushakisha abagizi ba nabi nk’ibyo byabaye, bikwiye guhoraho ndetse abafashwe bagahanwa ngo kuko kubafata nyuma bagahita barekurwa biri mu byo basanga bitiza umurindi urugomo rwa hato na hato . Copied!
- Articles
Go 1 Go 4 December 2024 Amahanga Namibiya: Bwa mbere mu mateka umugore yatorewe kuba perezida Yanditswe na: TV1 4 December 2024 Amahanga Tanzaniya: Leta yirukanye Abarundi babaga muri Tanzaniya badafite ibyangombwa Yanditswe na: TV1 22 November 2024 Umutekano Gasabo-Rusororo: Amabandi aravugwaho gusambanya abagore ku ngufu Yanditswe na: Dieudonné Nshimiyimana 21 November 2024 Amahanga Uganda: Besigye arashinjwa gutunga imbunda mu buryo butemewe Yanditswe na: TV1 21 November 2024 Ubukungu Kayonza: Barinubira ubutekamutwe mu mushinga wo kuhira hakoreshejwe Telefone Yanditswe na: Dieudonné Nshimiyimana 21 November 2024 Ubukungu Gisagara: Meya yategetse ko amashyamba abangamiye abaturage arandurwa Yanditswe na: HIRWA Benjamin 20 November 2024 Ubukungu RWANDA: Ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku buryo budasanzwe Yanditswe na: TV1 20 November 2024 Politiki Perezida Kagame yahuye n’Umunyarwenya Steve Harvey Yanditswe na: TV1 Amakuru agezweho
- Videos
Videos Impungenge ku giciro cy'inyama gikomeje kuzamuka 04/11/24, 08:57 Watch Now Kicukiro: Batunguwe no gusanga umusore amanitse mu ishyamba yapfuye 04/11/24, 08:57 Watch Now Gasabo: Umunyeshuri yishe mugenzi we amukubise igipfunsi bapfa umwembe 04/11/24, 08:54 Watch Now Yaka Mwana yatawe muri yombi kubwo guteza akavuyo ku rukiko 02/11/24, 15:40 Watch Now Go 1 2 Go
- Gisagara: Meya yategetse ko amashyamba abangamiye abaturage arandurwa
Gisagara: Meya yategetse ko amashyamba abangamiye abaturage arandurwa 21 November 2024 Ubukungu by: HIRWA Benjamin Go Go Go Go Mu bice bitandukanye by’akarere ka Gisagara hamaze iminsi humvikana abaturage bashinja abo bita abakire bafata ubutaka bwari busanzwe bukoreshwa mu buhinzi bakabuteraho amashyamba. Aba baturage bavuga ko bigakorwa n’abiganjemo abo bita abakire baba badatuye muri ibyo bice ariko bahafite ubutaka bagahitamo kubuteraho amashyamba nyamara ubundi bwari busanzwe buhingwaho ibihingwa bisanzwe bityo bikabagiraho ingaruka kuko uretse guhomba umusaruro wavaga kuri ubwo butaka ngo n'ubundi buhasigara usanga umusaruro wabwo utuba kubera konerwa n'ayo mashyamba. Iki ni ikibazo kandi cyongeye kugaragazwa n'abatuye umurenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara, maze umuyobozi w'aka karere Rutaburingoga Jerome ahita ategeka ko ahatewe amashyamba muri ubwo buryo hose ahita arandurwa kuko byaba ari uguteza abaturage inzara. Abaturage bavuga ko abenshi mu bahitamo gutera amashyamba muri ubu buryo ari ababa bafite ubundi buryo bw'imibereho butarambirije ku buhinzi, nyamara ibi ngo bikagira ingaruka zikomeye ku mibereho y'abaturage mu buryo bwo gutubya umusaruro uhereye ku kugabanya ubutaka buhingwa ariko n'ubusigaye ntibutange umusaruro uhagije kubera gukikizwa n'amashyamba. Copied!
- Gasabo-Rusororo: Amabandi aravugwaho gusambanya abagore ku ngufu
Gasabo-Rusororo: Amabandi aravugwaho gusambanya abagore ku ngufu 22 November 2024 Umutekano by: Dieudonné Nshimiyimana Go Go Go Go Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Kinyana mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo baravuga ko babangamiwe n’abo bita amabandi biganjemo insoresore zihohotera abaturage nko gukubita no gukomeretsa, ubwicanyi no gusambanya abagore ku ngufu. Urugero ni mu ijoro ryo ku itariki 21/11/2024, aho itsinda ry'abajura ryateye mu kabari k’umucuruzi ukorera ahazwi nko kuri Goro mu kagari ka Kinyana bagafata inzoga bakanywa ndetse bagasahura n’ibikoresho byari muri ako kabari nyuma badukira nyiri ako kabari, baramubita icyakora ngo abasha kubacika ariruka. Iki gikorwa cyatumye inzego z'umutekano zizindukira mu bikorwa byo guta muri yombi abo biganjemo abasanzwe bamenyerewe muri aka gace mu bikorwa by’urugomo ndetse n’ibindi bigize ibyaha nko gusambanya abagore ku gahato. TV na Radio one, byageze mu isantere yo mu Karambo mu kagari ka Mbandazi ,bisanga bamwe bamaze gufatwa abandi birutse bacikira mu mabanga y’imisozi ya Gikomero, Polisi n’izindi nzego bikiri kubashakisha. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye TV na Radio one ko, mu polisi yafashe abantu batatu abandi bakaba bagishakishwa. Polisi yafatanyije n'abanyerondo gushakisha abakekwaho ibikorwa by'urugomo Usibye ibi bikorwa byabaye muri iri joro, ngo iri tsinda risanzwe ryarayogoje umutekano muri aka kace, aho abaririmo ngo badatinya kwambura abaturage no gufata abagore ku ngufu, udasize no kwica, ariko abaturage bagashyira mu majwi cyane uwitwa Badogo, ngo ari na we ukomeye cyane mu bo bahuriye muri ibyo bikorwa by’urugomo. Abaturage bifuza ko ibikorwa by’umukwabo wo gushakisha abagizi ba nabi nk’ibyo byabaye, bikwiye guhoraho ndetse abafashwe bagahanwa ngo kuko kubafata nyuma bagahita barekurwa biri mu byo basanga bitiza umurindi urugomo rwa hato na hato . Copied!



