23 items found for ""
- TV1 Rwanda | Best news source in Rwanda
Amakuru Kuwa mbere - Kuwa gatandatu: saa 8:30 z'ijoro next previous See All Amakuru Rirarashe Imbonankubone Muzehe Quiz Isi n'Ibihe Press Review Ibiganiro Byacu Amakuru Agezweho See All Amahanga Namibiya: Bwa mbere mu mateka umugore yatorewe kuba perezida Amahanga Tanzaniya: Leta yirukanye Abarundi babaga muri Tanzaniya badafite ibyangombwa Umutekano Gasabo-Rusororo: Amabandi aravugwaho gusambanya abagore ku ngufu Amahanga Uganda: Besigye arashinjwa gutunga imbunda mu buryo butemewe Kurikirana ibiganiro bya TV1 na Radio 1 kuri TV1 Prime DOWNLOAD TV1 PRIME Video Nshya See All Impungenge ku giciro cy'inyama gikomeje kuzamuka Kicukiro: Batunguwe no gusanga umusore amanitse mu ishyamba yapfuye Gasabo: Umunyeshuri yishe mugenzi we amukubise igipfunsi bapfa umwembe Yaka Mwana yatawe muri yombi kubwo guteza akavuyo ku rukiko
- Kayonza: Barinubira ubutekamutwe mu mushinga wo kuhira hakoreshejwe Telefone
Kayonza: Barinubira ubutekamutwe mu mushinga wo kuhira hakoreshejwe Telefone 21 November 2024 Ubukungu by: Dieudonné Nshimiyimana Go Go Go Go Hari abaturage bo mu karere ka Kayonza, bavuga ko umushoramari yageze mu gace batuyemo, abaha Telefone, ababwira ko bazashyirirwamo ikoranabuhanga ryo kuhira imyaka, none ngo hashize imyaka ibiri bategereje ko ibyo bikorwa barahebye, bakaba kdi banakomeje kwishyuzwa izo telefone nubwo harimo izamaze gupfa. Umushinga wo kuhira hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga bwa Telefoni zigezweho, aho umuhinzi yashoboraga kuhira imyaka mu mirima adahari, wumvikanye cyane mu turere tumwe na tumwe tugize intara y’Iburasirazuba. Ni umushinga uwitwa Karinganire Eric yamurikiye ubuyobozi bw’intara y’uburasirazuba mu 2022, ndetse utangira no gukora mu bice bimwe by’iyi ntara, icyakora ngo ugeze mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza, hari abahinzi bahawe Telefone zo kwifashisha, ariko ntibagezwaho umushinga, na n’ubu ngo barategereje baraheba ntibazi n’amaherezo y’uyu mushinga. Nubwo aba baturage bavuga ko batagejejweho ibyo bizezwaga basobanurirwa imikorere y’uyu mushinga, ntibyakuyeho ko Telephone bafashe zo bazishyuye, abenshi ngo ntibaranarangiza kuzishyura dore ko n’inyinshi zamaze gupfa. Eric Karinganire, rwiyemezamirimo wari watangije uyu mushinga, kugeze ubu Telefone ye ngendanwa ntikiri ku murongo, amakuru akavuga ko yaba afunzwe kuko hari ibindi byaha akurikiranyweho mu budabera. Mu gushaka kumenya niba ubuyobozi bw’ibanze buzi iby’uyu mushinga, Meya Nyemazi John Bosco uyobora akarere ka Kayonza, ntiyifuje kugira icyo atangaza kuri iyi ngingo, kuko inshuro zose umunyamakuru yamuhamagaye yavugaga ko atari kubasha kumwumva neza, gusa n’ubutumwa yasabye ko amwandikira ntiyabusubije. Muri uyu mushinga wo kuhira hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga, hakoreshwa amazi yacukuwe mu kuzimu, hagashyirwaho amatiyo ayajyana mu mirima y'abaturage. Umuhinzi ufite Telefone yo mu bwoko bwa Mara phones yahabwaga Porogaramu (app) irimo amakuru yose y'imashini zijyana amazi muri uwo murima, ashobora gukoresha iyo telefone akuhira imyaka ye aho yaba ari hose kandi akaba yanabihagarika igihe ashakiye. Copied!
- Tanzaniya: Leta yirukanye Abarundi babaga muri Tanzaniya badafite ibyangombwa
Tanzaniya: Leta yirukanye Abarundi babaga muri Tanzaniya badafite ibyangombwa 4 December 2024 Amahanga by: TV1 Go Go Go Go Abaturage b’u Burundi barenga 290 biganjemo urubyiruko birukanywe muri Tanzaniya bashinjwa ko babagayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Abarundi birukanywe muri Tanzaniya ni abari baragiyeyo gushakayo akazi n’indi mibereho gusa ubuyobozi bwa Tanzaniya bwakoze umukwabo busanga hari ababagayo badafite ibyangombwa, bamwe barafungwa abandi barakubitwa mbere yuko basubizwa iwabo mu Burundi. Benshi mu basubijwe mu Burundi bagiye bakirwa n’imiryango yo mu gace ka Mabanda mu majyepfo y’u Burundi. Imiryango yakiriye urwo rubyiruko yasabye ubuyobozi bwa Tanzaniya guhagarika ihohotera bukomeje gukorera abo barundi. Ishyirahamwe rishinzwe kurengera abana mu Burundi FENADEB ryatangaje ko hagati y’ukwezi kwa Karindwi n’ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka wa 2024 , urubyiruko rwagiye gushakira imibereho muri Tanzania rugasubizwa mu Burundi ni abantu 291. Copied!
- RWANDA: Ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku buryo budasanzwe
RWANDA: Ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku buryo budasanzwe 20 November 2024 Ubukungu by: TV1 Go Go Go Go Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa yatangaje ko mu 2023/2024 ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro mu buryo budasanzwe ugereranyije n’Idorali rya Amerika, bigera kuri 16,3% ugereranyije na 5% byahozeho. Yabigarutseho tariki ya 18 Ugushyingo 2024, ubwo yagezaga raporo y’ibikorwa bya BNR by’umwaka wa 2023/2024 ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi. Guverineri Rwangombwa yagaragaje ko ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 zitarangiye ndetse haniyongereyeho izatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse n’izo mu Burasirazuba bwo hagati byatumye habaho ingorane mu gusubiza ubukungu aho bwahoze mbere ya 2019. Mu karere u Rwanda ruherereyemo, muri Kamena 2024, ugereranyije n’ishilingi rya Kenya agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanyutseho 25.61%, mu gihe ugereranyje n’ishilingi rya Uganda kagabanyutseho 5.70% ndetse kanagabanyukaho 2.78% ugereranyije n’ifaranga ry’u Burundi. Copied!
- Uganda: Besigye arashinjwa gutunga imbunda mu buryo butemewe
Uganda: Besigye arashinjwa gutunga imbunda mu buryo butemewe 21 November 2024 Amahanga by: TV1 Go Go Go Go Umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda Kizza Besigye yagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rwo mu murwa mukuru Kampala, ahakana ibirego birimo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n'amategeko no kujya mu biganiro byo kugura intwaro mu mahanga. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo bwa mbere yari abonywe mu ruhame nyuma yuko aburiwe irengero ari Nairobi muri Kenya, mu ruzinduko yari yahagiriye mu mpera y'icyumweru gishize. Kizza Besigye yagejejwe mu rukiko rwa gisirikare azanywe n’inzego z’igisirikare cya Uganda aho aregwa kugira amasasu no kugirana ibiganiro n'abanyamahanga bigamie kubona intwaro byabereye i Genève mu Busuwisi, i Athènes mu Bugereki n'i Nairobi, ibirego we ahakana . Umugore we Winnie Byanyima, usanzwe ari n’umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru mu muryango w'abibumbye, yibajije impamvu Besigye afungiye muri kasho ya gisirikare kandi ari umusivile. Hagati aho, leta ya Kenya yahakanye ivuga ko nta ruhare yagize mu itabwa muri yombi rya Kiiza Besigye. Copied!
- Perezida Kagame yahuye n’Umunyarwenya Steve Harvey
Perezida Kagame yahuye n’Umunyarwenya Steve Harvey 20 November 2024 Politiki by: TV1 Go Go Go Go Umunyarwenya, umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi w’ibiganiro bikomeye kuri Televiziyo zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey, umaze iminsi mu Rwanda, yahuye na Perezida Kagame. Nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Steve Harvey yagize ati “Twanyuzwe no kwicarana no guhura n’umuvandimwe wanjye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Imbaraga no kwicisha bugufi bimuranga, byambereye urugero. Ni igihamya cyo gushikama k’u Rwanda n’ibikorwa byo kubabarirana." Uyu mugabo wageze mu Rwanda ku wa 18 Ugushyingo 2024, ku wa 19 Ugushyingo 2024 yagize umwanya wo gutembera Umujyi wa Kigali, nyuma anasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Broderick Stephen Harvey Sr w’imyaka 67, ni umunyamakuru kuri televiziyo, umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umwanditsi, umushabitsi n’ibindi. Azwi mu biganiro nka The Steve Harvey Morning Show, Family Feud, Celebrity Family Feud ndetse ni na we uyobora irushanwa rya Miss Universe kuva mu 2015. Copied!
- Namibiya: Bwa mbere mu mateka umugore yatorewe kuba perezida
Namibiya: Bwa mbere mu mateka umugore yatorewe kuba perezida 4 December 2024 Amahanga by: TV1 Go Go Go Go Muri Namibiya, amajwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora kuri uyu wa Kabiri, yerekanye ko Netumbo Nandi Ndaitwah yabaye umugore wa mbere wegukanye umwanya w’umukuru w’igihugu muri Namibiya atsindiye ku majwi 57,3%. Uyu mugore wari usanzwe ari Visi Perezida wa Namibiya kuri ubu afite imyaka 72 y’amavuko aho yari ahanganye na Panduleni Itula wo mu ishyaka rya IPC ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Aya matora ntiyari yoroshye kuko habayemo ibibazo byinshi birimo kubura ibikoresho byo kwifashisha mu matora nk’impapuro ndetse n’indobo zitwarwamo ibyatoreweho byanatumye amatora akorwa atinze ,abaje gutora bakamara amasaha agera kuri 12 bategereje kubona ibyo ibikoresho. Ibibazo byabaye muri aya matora byatumye uyu Panduleni Itula avuga ko atazemera ibizava mu matora kuko byose avuga ko Leta yabikoze igamije kwiba amatora ngo hatsinde ishyaka riri ku butegetsi. Copied!
- Gisagara: Meya yategetse ko amashyamba abangamiye abaturage arandurwa
Gisagara: Meya yategetse ko amashyamba abangamiye abaturage arandurwa 21 November 2024 Ubukungu by: HIRWA Benjamin Go Go Go Go Mu bice bitandukanye by’akarere ka Gisagara hamaze iminsi humvikana abaturage bashinja abo bita abakire bafata ubutaka bwari busanzwe bukoreshwa mu buhinzi bakabuteraho amashyamba. Aba baturage bavuga ko bigakorwa n’abiganjemo abo bita abakire baba badatuye muri ibyo bice ariko bahafite ubutaka bagahitamo kubuteraho amashyamba nyamara ubundi bwari busanzwe buhingwaho ibihingwa bisanzwe bityo bikabagiraho ingaruka kuko uretse guhomba umusaruro wavaga kuri ubwo butaka ngo n'ubundi buhasigara usanga umusaruro wabwo utuba kubera konerwa n'ayo mashyamba. Iki ni ikibazo kandi cyongeye kugaragazwa n'abatuye umurenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara, maze umuyobozi w'aka karere Rutaburingoga Jerome ahita ategeka ko ahatewe amashyamba muri ubwo buryo hose ahita arandurwa kuko byaba ari uguteza abaturage inzara. Abaturage bavuga ko abenshi mu bahitamo gutera amashyamba muri ubu buryo ari ababa bafite ubundi buryo bw'imibereho butarambirije ku buhinzi, nyamara ibi ngo bikagira ingaruka zikomeye ku mibereho y'abaturage mu buryo bwo gutubya umusaruro uhereye ku kugabanya ubutaka buhingwa ariko n'ubusigaye ntibutange umusaruro uhagije kubera gukikizwa n'amashyamba. Copied!
- Gasabo-Rusororo: Amabandi aravugwaho gusambanya abagore ku ngufu
Gasabo-Rusororo: Amabandi aravugwaho gusambanya abagore ku ngufu 22 November 2024 Umutekano by: Dieudonné Nshimiyimana Go Go Go Go Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Kinyana mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo baravuga ko babangamiwe n’abo bita amabandi biganjemo insoresore zihohotera abaturage nko gukubita no gukomeretsa, ubwicanyi no gusambanya abagore ku ngufu. Urugero ni mu ijoro ryo ku itariki 21/11/2024, aho itsinda ry'abajura ryateye mu kabari k’umucuruzi ukorera ahazwi nko kuri Goro mu kagari ka Kinyana bagafata inzoga bakanywa ndetse bagasahura n’ibikoresho byari muri ako kabari nyuma badukira nyiri ako kabari, baramubita icyakora ngo abasha kubacika ariruka. Iki gikorwa cyatumye inzego z'umutekano zizindukira mu bikorwa byo guta muri yombi abo biganjemo abasanzwe bamenyerewe muri aka gace mu bikorwa by’urugomo ndetse n’ibindi bigize ibyaha nko gusambanya abagore ku gahato. TV na Radio one, byageze mu isantere yo mu Karambo mu kagari ka Mbandazi ,bisanga bamwe bamaze gufatwa abandi birutse bacikira mu mabanga y’imisozi ya Gikomero, Polisi n’izindi nzego bikiri kubashakisha. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye TV na Radio one ko, mu polisi yafashe abantu batatu abandi bakaba bagishakishwa. Polisi yafatanyije n'abanyerondo gushakisha abakekwaho ibikorwa by'urugomo Usibye ibi bikorwa byabaye muri iri joro, ngo iri tsinda risanzwe ryarayogoje umutekano muri aka kace, aho abaririmo ngo badatinya kwambura abaturage no gufata abagore ku ngufu, udasize no kwica, ariko abaturage bagashyira mu majwi cyane uwitwa Badogo, ngo ari na we ukomeye cyane mu bo bahuriye muri ibyo bikorwa by’urugomo. Abaturage bifuza ko ibikorwa by’umukwabo wo gushakisha abagizi ba nabi nk’ibyo byabaye, bikwiye guhoraho ndetse abafashwe bagahanwa ngo kuko kubafata nyuma bagahita barekurwa biri mu byo basanga bitiza umurindi urugomo rwa hato na hato . Copied!
- Articles
Go 1 Go 4 December 2024 Amahanga Namibiya: Bwa mbere mu mateka umugore yatorewe kuba perezida Yanditswe na: TV1 4 December 2024 Amahanga Tanzaniya: Leta yirukanye Abarundi babaga muri Tanzaniya badafite ibyangombwa Yanditswe na: TV1 22 November 2024 Umutekano Gasabo-Rusororo: Amabandi aravugwaho gusambanya abagore ku ngufu Yanditswe na: Dieudonné Nshimiyimana 21 November 2024 Amahanga Uganda: Besigye arashinjwa gutunga imbunda mu buryo butemewe Yanditswe na: TV1 21 November 2024 Ubukungu Kayonza: Barinubira ubutekamutwe mu mushinga wo kuhira hakoreshejwe Telefone Yanditswe na: Dieudonné Nshimiyimana 21 November 2024 Ubukungu Gisagara: Meya yategetse ko amashyamba abangamiye abaturage arandurwa Yanditswe na: HIRWA Benjamin 20 November 2024 Ubukungu RWANDA: Ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku buryo budasanzwe Yanditswe na: TV1 20 November 2024 Politiki Perezida Kagame yahuye n’Umunyarwenya Steve Harvey Yanditswe na: TV1 Amakuru agezweho
- Videos
Videos Impungenge ku giciro cy'inyama gikomeje kuzamuka 04/11/24, 08:57 Watch Now Kicukiro: Batunguwe no gusanga umusore amanitse mu ishyamba yapfuye 04/11/24, 08:57 Watch Now Gasabo: Umunyeshuri yishe mugenzi we amukubise igipfunsi bapfa umwembe 04/11/24, 08:54 Watch Now Yaka Mwana yatawe muri yombi kubwo guteza akavuyo ku rukiko 02/11/24, 15:40 Watch Now Go 1 2 Go
- Gasabo-Rusororo: Amabandi aravugwaho gusambanya abagore ku ngufu
Gasabo-Rusororo: Amabandi aravugwaho gusambanya abagore ku ngufu 22 November 2024 Umutekano by: Dieudonné Nshimiyimana Go Go Go Go Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Kinyana mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo baravuga ko babangamiwe n’abo bita amabandi biganjemo insoresore zihohotera abaturage nko gukubita no gukomeretsa, ubwicanyi no gusambanya abagore ku ngufu. Urugero ni mu ijoro ryo ku itariki 21/11/2024, aho itsinda ry'abajura ryateye mu kabari k’umucuruzi ukorera ahazwi nko kuri Goro mu kagari ka Kinyana bagafata inzoga bakanywa ndetse bagasahura n’ibikoresho byari muri ako kabari nyuma badukira nyiri ako kabari, baramubita icyakora ngo abasha kubacika ariruka. Iki gikorwa cyatumye inzego z'umutekano zizindukira mu bikorwa byo guta muri yombi abo biganjemo abasanzwe bamenyerewe muri aka gace mu bikorwa by’urugomo ndetse n’ibindi bigize ibyaha nko gusambanya abagore ku gahato. TV na Radio one, byageze mu isantere yo mu Karambo mu kagari ka Mbandazi ,bisanga bamwe bamaze gufatwa abandi birutse bacikira mu mabanga y’imisozi ya Gikomero, Polisi n’izindi nzego bikiri kubashakisha. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye TV na Radio one ko, mu polisi yafashe abantu batatu abandi bakaba bagishakishwa. Polisi yafatanyije n'abanyerondo gushakisha abakekwaho ibikorwa by'urugomo Usibye ibi bikorwa byabaye muri iri joro, ngo iri tsinda risanzwe ryarayogoje umutekano muri aka kace, aho abaririmo ngo badatinya kwambura abaturage no gufata abagore ku ngufu, udasize no kwica, ariko abaturage bagashyira mu majwi cyane uwitwa Badogo, ngo ari na we ukomeye cyane mu bo bahuriye muri ibyo bikorwa by’urugomo. Abaturage bifuza ko ibikorwa by’umukwabo wo gushakisha abagizi ba nabi nk’ibyo byabaye, bikwiye guhoraho ndetse abafashwe bagahanwa ngo kuko kubafata nyuma bagahita barekurwa biri mu byo basanga bitiza umurindi urugomo rwa hato na hato . Copied!