top of page

33 results found with an empty search

  • Kamonyi: Umugeni arashakisha umugabo wamutaye bamaranye iminsi ibiri | TV1 Rwanda

    Kamonyi: Umugeni arashakisha umugabo wamutaye bamaranye iminsi ibiri 3 Apr 2025 Imibereho y'Abaturage by: TV1 Rwanda News Go Go Go Go Umugore witwa Aisha Christine utuye i Rugobagoba mu murenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi yakoze ubukwe ku wa Gatandatu Taliki 29 Werurwe2025, na KITABAZENGA Leonard uzwi nka Kevin nyuma y’iminsi ibiri gusa uwo Kitabazenga arahukana bigakekwa ko yanajyanye imyambaro yose bari bakodeshereje abambariye muri ubwo bukwe. Uyu mugeni(Aisha Christine) TV na Radio one byamusanze i Gihuma mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 01 Mata 2025 yagiye kwa sebukwe kuhashakira uwo mugabo ariko biteza akavuyo abiganjemo abaheruka gutaha ubwo bukwe ahubwo baba aribo bamusaba kugaragaza aho yashyize umuhungu wabo. Aisha yabwiye TV na Radio one ko yashakanye na Kevin hashize iminsi ibiri gusa bamenyanye bitewe n’uko uwo bari bagiye gushakana yamubenze ubukwe bubura iminsi mike bityo aho kubuhagarika agashyiraho abamushakira umugabo byihuse ari bwo bamuzaniraga Kevin taliki 25 Werurwe 2025 barumvikana bakora imihango yo kumusaba taliki ya 29 Werurwe banakodesha umuvugabutumwa wo kubashyingira. Imihango yose y’ubukwe yabereye mu rugo rwa Aisha ruri I Rugobagoba kandi amafanga yose bwatwaye yishyuwe na Aisha. Uyu mugore akeka ko impamvu umugabo we yamutaye ngo ari uko yanze ko baryamana kuko mu byiyumviro bye yari agitekereza umusore wa mbere bagombaga gushyingiranwa. Nyuma y’uko uyu mugeni agiye gushakira umugabo we I Gihuma mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye bigateza akavuyo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude yabwiye TV na Radio one ko iki kibazo umurenge wahise ugishyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha RIB ngo hashakishwe uwo mugabo. Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu yatumye uwo Kevin yemera gukora ubukwe n’umukobwa bari bamaze iminsi 3 gusa bamenyanye, dore ko uwabahuje ari umumotari watwaye Aisha akagenda amuganiriza ko yabenzwe n’umugabo bari kuzasezerana imbere y’amategeko taliki 24 Werurwe 2025 maze nyuma y’umunsi umwe gusa Motari akamubonera uwo musore bahise banashyingiranwa. Copied!

  • RWANDA: Ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku buryo budasanzwe

    TV1 RWANDA: Ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku buryo budasanzwe 20 November 2024 Ubukungu by: TV1 Go Go Go Go Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa yatangaje ko mu 2023/2024 ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro mu buryo budasanzwe ugereranyije n’Idorali rya Amerika, bigera kuri 16,3% ugereranyije na 5% byahozeho. Yabigarutseho tariki ya 18 Ugushyingo 2024, ubwo yagezaga raporo y’ibikorwa bya BNR by’umwaka wa 2023/2024 ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi. Guverineri Rwangombwa yagaragaje ko ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 zitarangiye ndetse haniyongereyeho izatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse n’izo mu Burasirazuba bwo hagati byatumye habaho ingorane mu gusubiza ubukungu aho bwahoze mbere ya 2019. Mu karere u Rwanda ruherereyemo, muri Kamena 2024, ugereranyije n’ishilingi rya Kenya agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanyutseho 25.61%, mu gihe ugereranyje n’ishilingi rya Uganda kagabanyutseho 5.70% ndetse kanagabanyukaho 2.78% ugereranyije n’ifaranga ry’u Burundi. Copied!

  • Rutsiro: Abagabo bari kwirukana abagore ngo basubire iwabo kuzana imitungo

    d1aaa3da-68f1-4674-9c76-3413fd64ab9d Rutsiro: Abagabo bari kwirukana abagore ngo basubire iwabo kuzana imitungo

  • Gasabo-Rusororo: Amabandi aravugwaho gusambanya abagore ku ngufu

    Dieudonné Nshimiyimana Gasabo-Rusororo: Amabandi aravugwaho gusambanya abagore ku ngufu 22 November 2024 Umutekano by: Dieudonné Nshimiyimana Go Go Go Go Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Kinyana mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo baravuga ko babangamiwe n’abo bita amabandi biganjemo insoresore zihohotera abaturage nko gukubita no gukomeretsa, ubwicanyi no gusambanya abagore ku ngufu. Urugero ni mu ijoro ryo ku itariki 21/11/2024, aho itsinda ry'abajura ryateye mu kabari k’umucuruzi ukorera ahazwi nko kuri Goro mu kagari ka Kinyana bagafata inzoga bakanywa ndetse bagasahura n’ibikoresho byari muri ako kabari nyuma badukira nyiri ako kabari, baramubita icyakora ngo abasha kubacika ariruka. Iki gikorwa cyatumye inzego z'umutekano zizindukira mu bikorwa byo guta muri yombi abo biganjemo abasanzwe bamenyerewe muri aka gace mu bikorwa by’urugomo ndetse n’ibindi bigize ibyaha nko gusambanya abagore ku gahato. TV na Radio one, byageze mu isantere yo mu Karambo mu kagari ka Mbandazi ,bisanga bamwe bamaze gufatwa abandi birutse bacikira mu mabanga y’imisozi ya Gikomero, Polisi n’izindi nzego bikiri kubashakisha. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye TV na Radio one ko, mu polisi yafashe abantu batatu abandi bakaba bagishakishwa. Polisi yafatanyije n'abanyerondo gushakisha abakekwaho ibikorwa by'urugomo Usibye ibi bikorwa byabaye muri iri joro, ngo iri tsinda risanzwe ryarayogoje umutekano muri aka kace, aho abaririmo ngo badatinya kwambura abaturage no gufata abagore ku ngufu, udasize no kwica, ariko abaturage bagashyira mu majwi cyane uwitwa Badogo, ngo ari na we ukomeye cyane mu bo bahuriye muri ibyo bikorwa by’urugomo. Abaturage bifuza ko ibikorwa by’umukwabo wo gushakisha abagizi ba nabi nk’ibyo byabaye, bikwiye guhoraho ndetse abafashwe bagahanwa ngo kuko kubafata nyuma bagahita barekurwa biri mu byo basanga bitiza umurindi urugomo rwa hato na hato . Copied!

  • Rirarashe | TV1 Rwanda

    Rirarashe Ni ikiganiro gisesengura amakuru ya buri munsi aba agezweho yaba ayo mu Rwanda, mu karere u Rwanda ruherereyemo n'ayo mu mahanga. Ni ikiganiro gikunzwe n'abatari bake bitewe n'ubuhanga bw'abanyamakuru bakiyoborana ubushishozi n'ubunyamwuga.

  • Bugesera: Basenye inzu y'umuturage bavuga ko ari umurozi | TV1 Rwanda

    Bugesera: Basenye inzu y'umuturage bavuga ko ari umurozi 3 Apr 2025 Imibereho y'Abaturage by: TV1 Rwanda News Go Go Go Go Abaturage bo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera baravuga ko umuturanyi wabo witwa Nirema Solange aherutse kwiyemerera ko yaroze abantu babiri, ndetse aniyemeza kubavuza kugeza bakize, icyakora umwe muri abo kuwa Kabiri tariki 01 Mata 2025 yapfiriye mu bitaro bya Nyamata aho yajyanwe abavuzi gakondo bamunaniwe. Abaturage bagaragaza ko uyu ukekwaho kuroga yabyiyemereye mu ruhame. Mushiki w’uyu nyakwigendera yagize ati “Twe twari twavuze tuti mu gihe umuntu yari yemeye kumukura aha amujyana kumuvuza, kare kose ko yabonaga ataramuvura, iyo amureka akagwa hano.” Uwimana Gertrude, umugore wa Nyakwigendera we ahamya ko uburwayi bw’umugabo we budasanzwe, kuko ngo na mbere yuko ajya kuvurirwa mu bavuzi gakondo hari ibintu byajyaga bimuvugiramo. Ati “Yarwaye nk’ibyumweru bibiri, mu cya gatatu dutangira kubona indi ndwara idasanzwe, akajya avugaguzwa.” Kuri uyu munsi yapfiriyeho bugorobye abaturage bigabye mu rugo rw’uyu bashinja amarozi, bamutera bashaka kumugirira nabi nyuma y’urupfu rwa ishimwe Samuel yari yiyemeje kuvuza amarozi, uyu ukekwa we ahungira mu nzu bamenagura ibirahure bashaka kumusangamo ngo bamumukurikize. Ni imvururu zakomeje no kuri uyu wa Gatatu, aho n’ubundi abaturage bazindukiye mu rugo rw’uwo bashinja amarozi ndetse bavuga ko amaze kwivugana abagera kuri 3, n’ubundi bashaka kwihorera, gusa inzego z’umutekano zatabaye binasiga abasaga 20 batawe muri yombi, ukekwaho amarozi na we arafungwa, naho umugabo we n’abana bo bahise batoroka. Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rweru ntacyo yayitangajeho kuko uretse no kutitaba Telefone n'ubutumwa bugufi yohererejwe yirinze kubusubiza. Muri uyu murenge wa Rweru, hakunze kumvikana inkuru z’amarozi ndetse hari n’igihe habayeho amatora y’abarozi bakekwa, icyo gihe ngo binatanga agahenge, ariko ngo kabaye ak’igihe gito. Copied!

  • Burera: Babujijwe kwambutsa igihugu ibiro by’ibiribwa birenze bitanu | TV1 Rwanda

    Burera: Babujijwe kwambutsa igihugu ibiro by’ibiribwa birenze bitanu 1 Apr 2025 Imibereho y'Abaturage by: Go Go Go Go Abaturage batuye hafi y’uumupaka utandukanya u Rwanda na Uganda bavuga ko nubwo bishimira ko hagati yabo babanye neza ubu babangamiwe n'amabwiriza yashyizweho n'ubuyobozi bw'umurenge wa Kagogo mu karere ka Burera yuko nta muturage wemerewe gukura mu Rwanda ibiribwa birenze ibiro bitanu cyangwa ngo abikure muri uganda abyinjiza mu Rwanda . Abagizweho ingaruka n’iki cyemezo ahanini n’abakora ibikorwa by’ubuhinzi ku mpande zombi ni ukuvuga abanyarwanda bahinga muri Uganda n’abaturage bo muri Uganda bahinga mu Rwanda. Aba baturage bavuga ko iyo bagiye gusarura ibishyimbo cyangwa ibigori bahinze mu gihugu kitari icyabo , bibasaba ko umusaruro bawutwara mu byiciro, batwara ibiro bitanu ku munsi cyane cyane abahinga ibishyimbo n’ibigori. TV na Radio1 byifuje kumenya icyo ubuyobozi bw'umurenge wa Kagogo mu karere ka Burera buvuga kuri aya mabwiriza bwashyizeho , icyakora umuyobozi w'umurenge wa Kagogo Bwana Louis Butoyi inshuro zose yahamagawe ntiyitabye Telefone ntiyanasubiza ubutumwa bugufi yohererejwe, ni nako byagenze kandi no ku muyobozi w'akarere ka Burera. Ubusanzwe abaturage batuye ku mipaka y’ibihugu bihana imbibi uretse kuba hari abambuka bakajya guhinga mu kindi gihugu hari n’abahererekanya ibiribwa babiguze cyane cyane mu gihe bamwe barumbije abandi bakaba barejeje. Gusa inzego z’ubuyobozi hari igihe zikumira abo baturage dore ko hari abahitamo kuzana ibiribwa byinshi ibiribwa batagamije guhaha ahubwo ari ubushabitsi(Ubucuruzi). Copied!

  • Uganda: Besigye arashinjwa gutunga imbunda mu buryo butemewe

    TV1 Uganda: Besigye arashinjwa gutunga imbunda mu buryo butemewe 21 November 2024 Amahanga by: TV1 Go Go Go Go Umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda Kizza Besigye yagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rwo mu murwa mukuru Kampala, ahakana ibirego birimo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n'amategeko no kujya mu biganiro byo kugura intwaro mu mahanga. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo bwa mbere yari abonywe mu ruhame nyuma yuko aburiwe irengero ari Nairobi muri Kenya, mu ruzinduko yari yahagiriye mu mpera y'icyumweru gishize. Kizza Besigye yagejejwe mu rukiko rwa gisirikare azanywe n’inzego z’igisirikare cya Uganda aho aregwa kugira amasasu no kugirana ibiganiro n'abanyamahanga bigamie kubona intwaro byabereye i Genève mu Busuwisi, i Athènes mu Bugereki n'i Nairobi, ibirego we ahakana . Umugore we Winnie Byanyima, usanzwe ari n’umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru mu muryango w'abibumbye, yibajije impamvu Besigye afungiye muri kasho ya gisirikare kandi ari umusivile. Hagati aho, leta ya Kenya yahakanye ivuga ko nta ruhare yagize mu itabwa muri yombi rya Kiiza Besigye. Copied!

  • Isi n'Ibihe | TV1 Rwanda

    Isi n'Ibihe Ni ikiganiro kivuga ku iyobokamana gihuzwa n'ubuzima busanzwe bw'iki gihe .Ikiganiro kigamije guhumura abaturage ngo ntibagakurikire buhumyi ahubwo bajye basobanukirwa neza uko ijambo ry'Imana ryabafasha kubaho neza badatwawe n'amarangamutima ya bamwe mu bavugabutumwa.

  • Perezida Kagame yahuye n’Umunyarwenya Steve Harvey

    TV1 Perezida Kagame yahuye n’Umunyarwenya Steve Harvey 20 November 2024 Politiki by: TV1 Go Go Go Go Umunyarwenya, umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi w’ibiganiro bikomeye kuri Televiziyo zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey, umaze iminsi mu Rwanda, yahuye na Perezida Kagame. Nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Steve Harvey yagize ati “Twanyuzwe no kwicarana no guhura n’umuvandimwe wanjye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Imbaraga no kwicisha bugufi bimuranga, byambereye urugero. Ni igihamya cyo gushikama k’u Rwanda n’ibikorwa byo kubabarirana." Uyu mugabo wageze mu Rwanda ku wa 18 Ugushyingo 2024, ku wa 19 Ugushyingo 2024 yagize umwanya wo gutembera Umujyi wa Kigali, nyuma anasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Broderick Stephen Harvey Sr w’imyaka 67, ni umunyamakuru kuri televiziyo, umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umwanditsi, umushabitsi n’ibindi. Azwi mu biganiro nka The Steve Harvey Morning Show, Family Feud, Celebrity Family Feud ndetse ni na we uyobora irushanwa rya Miss Universe kuva mu 2015. Copied!

  • Muzehe Quiz | TV1 Rwanda

    Muzehe Quiz Iki kiganiro kivuga ku mateka y'u Rwanda rwo hambere ndetse kikanamenyesha abagikurikira amakuru agezweho n'uburere mboneragihugu. Iki kiganiro gikorwa mu buryo bwiganjemo ibibazo kikaba gitumirwamo abasaza n'abakecuru bari hejuru y'imyaka 60 y'amavuko.

  • Press Review | TV1 Rwanda

    Press Review Amakuru agezweho yanditswe mu bitangazamakuru bitandukanye hirya no hino ku Isi byaba ibinyamakuru byo mu Rwanda , ibyo mu karere n'ibyandika mu mahanga ya kure .Tubagezaho amakuru ari mu ngeri zitandukanye zirimo Politiki, ubukungu, imibereho y'abaturage , imyidagaduro n'ibindi.

bottom of page