
Sudani: Abantu barenga 1,000 bishwe n’inkangu
2 Sept 2025
Amahanga
by:
TV1 Rwanda News
Abantu barenga 1000 bishwe n’inkangu yasenye burundu icyaro giherereye mu misozi ya Marra mu Burengerazuba bwa Sudani, harokoka umuntu umwe gusa nk’uko byatangajwe ku wa Mbere n’umuryango wa Sudan Liberation Movement/Army ari nawo ugenzura aka gace.
Iyi nkangu yabaye ku itariki ya 31 Kanama nyuma y’iminsi y’imvura nyinshi, nk’uko byemejwe n’iryo tsinda riyobowe na Abdelwahid Mohamed Nour. Uyu muryango, ufite ububasha muri ako gace ko mu ntara ya Darfur, wasabye umuryango w’abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga itanga ubutabazi ,gufasha mu gushakisha no gukura imirambo y’abaguye muri iyo nkangu, barimo abagabo, abagore n’abana.
Gusa ubutabazi ngo buracyagoye kuko abantu barengewe n'ibitaka bivanze n'ibyondo bikigoranye kubageraho ngo bakuremo imirambo bashyingurwe mu cyubahiro.
Abaturage bari bahungiye mu misozi ya Marra bava mu Ntara ya Darfur y’amajyaruguru kubera intambara ikaze iri hagati y’ingabo za Leta ya Sudani n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF).
Copied!