top of page
Baking with Mom

Rwanda: Umuti mushya urinda Sida uzatangira gutangwa muri 2026

22 Jul 2025

Ubuzima

by:

TV1 Rwanda News

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, cyatangaje ko mu mwaka wa 2026 abaturage  bazatangira kubona umuti wa Lenacapavir Yeztugo urinda umuntu kwandura Sida utangwa kabiri mu mwaka. Mu kiganiro na RBA, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, Dr Ikuzo Basile yavuze ko Lenacapavir Yeztugo yakozwe n’Ikigo cyo muri Amerika kimenyerewe ku gukora inkingo, Gilead Sciences.

Dr Ikuzo Basile yavuze ko ari umuti uzagabanya ‘stress’ zo gufata ibinini bya hato na hato cyangwa urushinge rufatwa inshuro esheshatu…bityo ko uyu muti uzafasha abaturage gukomeza kwirinda virusi itera SIDA.

Kugeza ubu mu Rwanda abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA bageze kuri 97% bari mu cyiciro cy’abakuru.

Ku bana bavuka ku babyeyi bafite Virusi itera Sida kuri ubu 99% byabo bageza ku myaka ibiri nta virusi itera SIDA bafite, bisobanuye ko 1% ari we uba ufite virusi itera SIDA.

 

 

Copied!

bottom of page