top of page
Baking with Mom

Rusizi-Nkombo: Umuco udasanzwe w’abagore buhagira abagabo babo

21 Aug 2025

Umuco

by:

TV1 Rwanda News


Abaturage biganjemo abagore n’abagabo bakuze bo ku kirwa cya Nkombo giherereye mu karere ka Rusizi, batangaza ko kuba hari abagore boza abagabo babo mbere yo kuryama ari umuco usanzwe kandi bakuze bawusanga kuri icyo kirwa.Abagore baganiriye na TV na Radio One bavuze ko umugore wo ku kirwa cya Nkombo mu nshingano nyinshi agira haniyongeraho iyo kuhagira umugabo we . Aba bagore ngo boza abagabo babo ibirenge hakaba n’ababuhagira umubiri wose buri mugoroba mbere yo kuryama.


 

Ni igikorwa abagabo bishimira cyane bagaragaza ko ari ikimenyetso cy’uko  abagore babo babakunda cyane.

Umugabo umwe ati” …mfite imyaka 50 nzana umugore wanjye yatangiye kunyoza amaguru,iyo ntashye nkaza nazubaye(naniwe) ahita anyambura akanyoza umubiri wose….”Benshi bo kuri iki kirwa bemeze ko umuco w’abagore wo kuhagira abagabo babo usigaye cyane cyane mu bakuze (Abakecuru & abasaza) ko abagore bakiri bato usanga batabikozwa.

 


Ubusanzwe abagore bo ku kirwa cya Nkombo mu muco wabo ni bo bakora imirimo myinshi itandukanye irimo n’ivunanye nko kwikorera imizigo,guhinga n’indi itandukanye, ni mu gihe abagabo akazi kabo ahanini ari ak’uburobyi.

 

Copied!

bottom of page