
Rulindo: Polisi yaburiye abasagarira inzego z’umutekano
7 Oct 2025
Umutekano
by:
Jean Claude NIRERE
Umuturage witwa Mbonyinshuti Eric wo mu murenge wa Masoro, akarere ka Rulindo ,Polisi yemeje ko yamurashe mu cyico aho yasangiraga na bagenzi be mu kabari, nyuma yo kugerageza kurwanya inzego z’umutekano. Abahaye amakuru TV/Radio One bavuze ko byabaye mu gihe kitageze ku masaha 24 murumuna we, Nsengimana Olivier, wari mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko na we apfuye nyuma yo kwirukanwa n’abashinzwe kurinda umutekano mu ikompanyi ya Rutongo Mines akagwa munsi y'umukingo dore ko na we yari asanzwe ku rutonde rw’abakoraga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko abazwi “nk’Abapari.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yatangaje ko impfu z’aba bavandimwe nta sano zifitanye, yemeza gusa amakuru y’urupfu rw’uwitwa Mbonyinshuti.
Inspector Ngirabakunzi, yaboneyeho kuburira abantu bubahuka inzego z’umutekano bagashaka kuzirwanya mu gihe bafatiwe mu byaha, ko bibakururira ibibazo kandi bashoboraga kubyirinda.
Rulindo kimwe n’utundi turere bihana imbibi mu ntara y’Amajyaruguru ,hakunze kugaragara ibibazo bifitanye isano n’imicungire no kubyaza umusaruro ibirombe by’amabuye y’agaciro nk’isoko iza ku isonga y’ubukungu bw’aka karere, gusa n’ubu biracyagaragara nk’ikibazo kigomba kwiganwa ubushishozi bwungura impande zose.
Copied!