top of page
Baking with Mom

NYAMAGABE: Hari abagabo bashinjwa guta ingo bakinjirira abandi bagore

14 Jul 2025

Imibereho y'Abaturage

by:

Dieudonné NSHIMIYIMANA

Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Musange mu karere ka Nyamagabe, barashinja bamwe mu bagabo guta ingo bakajya mu bandi bagore, ngo ibikomeje no kuba intandaro y'amakimbirane y'urudaca yugarije imwe mu miryango. Mu mudugudu wa Kavumu mu kagari ka Jenda mu murenge wa Musange w’akarere ka Nyamagabe, ni ho hari ababyeyi biganjemo abahangayikiye umuryango mu gihe ngo hari abagabo bakomeje guta ingo zabo bakayoboka iy’ubushoreke no guharika abo bashakanye. Ni ikibazo abiganjemo abagore batabariza na cyane ko ngo gikomeje kuba nyirabayazana w’amakimbirane mu miryango, ingaruka zayo zitabura no kugera ku bo bibaruka.

Ku rundi ruhande bamwe mu bagabo basa n’abahagarara kuri bagenzi babo, icyakora ntibabure kugaragaza ko ubuharike n’ubushoreke kuri bamwe biteje inkeke.

Umunyamakuru yamaze gutunganya iyi nkuru ubuyobozi bw’umurenge wa Musange butaraboneka ngo bugire icyo buyivugaho kerekeye ku ngamba ziriho cyangwa se zirashyirwaho mu guhangana n’iki kibazo kigaragazwa nk’intandaro y’amakimbirane rimwe na rimwe akunze kubyara impfu.

Nubwo TV na Radio one bitabashije kumenya umubare nyir’izina w’ingo zirimo abagabo bataye abagore babo, bamwe mu batuye uyu mudugudu wa Kavumu mu kagari ka Jenda mu murenge wa Musange mu karere ka Nyamagare, bemeza ko ari ikibazo kibahangayikishije.

 

Copied!

bottom of page