top of page
Baking with Mom

Kigali: Ntazinda wahoze ari Meya wa Nyanza arashinjwa ubushoreke.

7 May 2025

Ubutabera

by:

TV1 Rwanda News

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 6 Gicurasi 2025, Ntazinda Erasme wabaye umuyobozi w’akarere ka Nyanza yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, ngo aburanishwe ku byaha akurikiranyweho.



Inteko y'iburanisha yinjiye mu cyumba cy’urukiko I saa munani n’iminota 53 z’amanywa. Nyuma yo gusomera umuburanyi imyirondoro ye, umwunganira mu mategeko Me Nyangezi Bonane yatangiye  asaba urukiko ko rwasuzuma inzitizi batanze, rukaba rwasubika iburanisha.



Me Nyangezi yasobanuye ko iyi nzitizi ndemyagihugu ishingiye ku ngingo y’140 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.



Ubushinjacyaha bwasabwe kugira icyo buvuga ku nzitizi yatangwaga n’uruhande rw’uregwa, bubanza kugaragaza ko butumvise neza iyo ari yo, na bwo Me Nyangezi avuga ko inzitizi batanga iri mu ngingo y’140 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko ari rwo rukwiye gusuzuma rugafata umwanzuro.



Nta hantu na hamwe higeze hakomozwa ku byaha Ntazinda Erasme akurikiranweho, icyakora iyi ngingo umunyamategeko umwunganira yatanzeho inzitizi, yerekeranye n’ikurikirana ry’icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo.


Iyi ngingo ivuga ko gukurikirana icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo bidashobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe.Ivuga kandi ko uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.



Icyakora iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, kwisubiraho ntibihita bihagarika isuzumwa ry’urubanza cyangwa irangiza ryarwo.

Ibi umucamanza arabisuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga akanasobanura impamvu y’icyemezo cye.



Urukiko rwanzuye ko rugiye gusuzuma inzitizi yatanzwe n'uruhande rw'uregwa ,umwanzuro ukazasomwa ku itariki 09 Gicurasi 2025  saa munani z’amanywa. Erasme Ntazinda wahoze ari umuyobozi w’akarere ka Nyanza, yatawe muri yombi ku itariki 16 Mata 2025, nyuma y’amasaha make akuwe ku nshingano zo kuyobora ako karere.


Ntazinda Erasme ubwo yagezwaga ku rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro
Ntazinda Erasme ubwo yagezwaga ku rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro

 

Copied!

bottom of page