
Kigali: Minisitiri w'uburezi yaburiye amashuri ashyiraho amafaranga atandukanye n'amabwiriza
2 Sept 2025
Uburezi
by:
TV1 Rwanda News
Ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri basoje amasomo y’icyiciro cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, Minisiteri y'Uburezi yaburiye amwe mu mashuri ashyiraho amafaranga y’ishuri atandukanye n’ateganywa n’amabwiriza.
Amanota yatangajwe agaragaza ko muri rusange mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 abakandida biyandikishije gukora ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye bari 106,418 muri abo biyandikishije 106,079 ni bo babashije gukora ibizamini bangana na 99.7%.
Muri abo, ni ukuvuga abanyeshuri bose bakoze ibizamini bya leta mu byiciro binyuranye ikigaragara ni uko 89.1% babashije gutsinda bakagera ku gipimo ngenderwaho cya 50%.
Abahungu batsinze ku kigero cya 93.5% mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 85.5%.Mu gihe haherutse gutangazwa amanota y'abarangije amashuri abanza n'icyiciro rusange cy'ayisumbuye ,hari bimwe mu bigo bimaze iminsi bigaragara, byaka ababyeyi amafaranga ahabanye n’agenwa n’amabwiriza, Minisitiri Joseph Nsengimana, avuga ko ibi bikorwa bigiye gusuzumwa.
Minisitiri Nsengimana yagize ati"Ubu ngubu turimo turashyiraho ingamba zo kugenzura amashuri yose kugira ngo turebe ashobora kuba ariho asaba ababyeyi ibitandukanye n'amabwiriza twumve impamvu yabyo ndetse n'ibyo bihano bishobora gufatwa ariko turabanza kugira ngo tugende tuyarebe yose tumenye ayo ari yo n'ibyo asaba bitandukanye n'amabwiriza ya Mineduc……”
Buri gihe iyo umwaka w’amashuri ugiye gutangira, hari ababyeyi usanga binubira ko ibigo bigenda bisaba andi mafaranga atandukanye yiyongera ku yagenwe na Leta kandi atabanje kumvikanwaho nk'uko minisiteri y'uburezi ibiteganya ariho Minisitiri ahera avuga ko biri mu igenzurwa.
Copied!