
Kigali: Manzi Sezisoni yasabwe ihazabu y'arenga Miliyari 75 Frw
16 Jul 2025
Ubutabera
by:
Dieudonné NSHIMIYIMANA
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga 2025, Ubushinjacyaha bwasabiye Manzi Sezisoni Davis n'umugore we Akaliza Sophie bukurikiranyeho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, guhamwa n'ibyaha bubarega bagahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 15 n'ihazabu ya Miliyoni 52 z'amadorali ya Amerika (arenga Miliyari 75 Frw)
Manzi Sezisoni Davis aregwa ibyaha bitatu birimo icy’iyezandonke, kuvunja amafaranga no kuyacuruza mu buryo butemewe n’amategeko n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Arareganwa n’umugore we Akaliza Sophie we ukurikiranwa adafunzwe ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu ikorwa rya biriya byaha.
Ni ibyaha ubushinjacyaha bwasobanuye ko byakozwe guhera muri 2020 ubwo Manzi yatangizaga ikigo cyitwa Billion Traders Forex, bisobanurwa ko cyakoraga ibijyanye n’ubucuruzi bw’amadevise mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho yashakaga abakiriya bashoramo bizezwa inyungu y’umurengera ariko ngo byarangiye abagera muri 500, bahahombeye asaga Miliyoni 10 z’amadorali.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ibimenyetso ku kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya birimo icyemezo cyatanzwe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, cyemezaga ko Manzi yagihawe agiye gushinga ibiro by'ivunjisha ( Forex Bureau) ariko agakora ibihabanye nabyo.
Ngo hari inyandiko kandi ya Manzi Sezisoni yakoze yemera ko yakiriye amafaranga y’abaturage, abizeza ko azajya abungukira ariko iperereza ngo riza gusanga yari agamije kwigwizaho imitungo yabo abizeza ibitangaza.
Ubushinjacyaha bwasobanuye uruhare Akaliza umugore wa Manzi afite mu ikorwa rya biriya byaha binaherwaho akurikiranwa, buvuga ko ibimenyetso bushingiraho ari uko ubwe yemera ko hari abaturage banyuzaga amafaranga kuri konti ye bishimangira ko yafatanyije n’umugabo we.
Miliyoni 10,420,538 z'amadolari ngo ni yo bakiriye nk'igishoro, ari na yo ubushinjacyaha buvuga ko akwiye guherwaho bakurikiranwaho icyaha cy'iyezandonke, kuko mu kuyakira ngo byagaragaye ko hari hagamijwe kwikungahaza.
Ubushinjacyaha bwavuze ko konti ya Manzi ishyirwaho amadolari nta faranga na rimwe ryariho kugeza ubwo hakorwaga iperereza, ndetse no kuri konti za Akaliza umugore we zo muri Banki ya Kigali, ngo nta faranga basanzeho bityo ubushinjacyaha bukavuga ko amafaranga yari ari kuri izo konti yakuweho hagamijwe kuyahisha kuko babonaga iperereza ritangiye kubakorwaho.
Ubushinjacyaha busaba Urukiko guhamya abaregwa ibyo byaha bitatu bubakurikiranyeho, rukabahanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu y’arenga Miliyoni 52 z'amadolari ahwanye n'ubwikube gatanu bw'imbumbe y'amafaranga baregwa nk’uko itegeko ribigena.
Sezisoni ahawe umwanya yabanje kwisegura ku rwego rwe mu rurimi rw'ikinyarwanda yaburanagamo(Ko atavuga neza Ikinyarwanda).
Yagaragaje ko muri 2020 ari bwo yandikishije muri RDB Billion Traders ForeX, nk’ikigo gishinzwe kwiga idorali ku rwego mpuzamahanga, bacunganwa n'ukuntu rizamuka ndetse n'uko rijya hasi, ibi ngo bikaba ari ibintu bari bamaze igihe bakora, ndetse ngo mu myaka ibiri ya mbere batangiye gukora nka Billion Traders ibintu byari bimeze neza, n’abakiriya babona inyungu, muri make na bo bishimiye ubucuruzi.
Hari uwitwa Higiro James watanzweho urugero hagaragazwa uburyo mbere ya 2022 ubu bucuruzi bwungukiraga by'umurengera uwabushoyemo, aho ngo yari yaratangije ibihumbi 90 by'amadorali nyuma agahabwa ibihumbi bisaga 180 by'amadorali, akaza kongera kuvugurura amasezerano agatanga ibihumbi 480$, ndetse we ngo byahindutse yari asigaye kwishyurwa ibihumbi 87$ gusa.
Akaliza Sophie we yagaragaje ko atanumva impamvu ari imbere y'ubutabera kubera ko we yari umukozi usanzwe muri Billion Traders utari ufite aho ahurira n'ikigo, yewe ngo bari banafite abandi bakozi umunani, bityo ngo si we ukwiye kuba aregwa nk’umufatanyacyaha.
Ku bijyanye no kuba hari amafaranga Akaliza yakiriye, yagaragaje ko zari inshingano yari yarahawe n’umuyobozi mukuru ariko ko abayamuhaga bose basinyanaga amasezerano na Manzi Sezisoni Davis nka nyiri ikigo. Ni mu gihe Manzi Sezisoni yavuze ko yari afite ubushake bwo kwishyura abakiriya be, biza kubangamirwa no kuba konti ze zarahise zifatirwa, ngo ibyanatumye atangira guhura n’ibihombo.
Nyuma ICE Market bakoranaga nayo ngo yahise ifunga konti ye yo mu gihugu cya Seychelles yari iriho Miliyoni 2,5 z’amadorali, imusaba gukemura ibibazo byari byatangiye kugaragara mu gihugu ngo kuko yari ari gukorwaho iperereza.
Muri Miliyari z'amanyarwanda zirenga icumi baregwa bemeza ko bishyuyemo Miliyari 7 Frw gusa Ubushinjacyaha bwo buvuga ko batigeze batanga ibimenyetso by’uko hari abishyuwe.
Uru ni urubanza rugaragaramo abagera ku 150 baregera indishyi zishingiye ku bishoro batanze ndetse n'ibyagendeye mu gukurikirana uru rubanza, gusa muri rusange Manzi Sezisoni Davis agaragaza ko yari afite abakiriya bagera kuri 615.
Manzi Sezisoni yasabye imbabazi abakiliya be kuko abenshi bari inshuti ze banasangiraga, atanga icyizere ko uwamuhaye amafaranga wese azayamusubiza. Ati "Nta buriganya twabakoreye, n'ubu tugize Imana urukiko rukandekura nashaka uko nyabasubiza. Ibi nibirangira hari amasezerano nagiranye n'Imana ko buri wese amafaranga yampaye nzayamusubiza.”
Icyemezo cy’urukiko kizasomwa ku itariki 19 Nzeri 2025.
Copied!