top of page
Baking with Mom

Kigali: Batewe impungenge n’imodoka zabo zigiye gutezwa cyamunara I Mombasa

7 Oct 2025

Ubutabera

by:

Camille NDIKUMANA



Ni itsinda rigizwe n'abantu batandukanye bavuga ko muri Werurwe 2025  baguze imodoka zigera muri 12 muri Leta zunze ubumwe z'abarabu mu mujyi wa Dubai ,bakenera kuzigeza mu Rwanda bitabaza Kompanyi izwiho gufasha abacuruzi gutwara imizigo yitwa Buiza Logistics ltd ,y’umunyarwanda uba  mu mujyi wa Dubai.



Nyuma yo kubimushyikiriza abizeza ko kontineri azazigeza i Kigali mu mpera za Werurwe 2025. Nyuma y'uko Kontineri zigeze i Mombasa muri Kenya, bategereje ko zigera i Kigali baraheba. Bigeze mu kwezi kwa kane baramubajije avuga ko harimo utubazo ariko akabihanganisha. Aba ngo bafashe umwanzuro wo kwiyambaza Ambasade y'u Rwanda muri Leta z'unze ubumwe z’abarabu kuko ari ho baguze banakoreye shipping ndetse n'uwayibakoreye ariho ari.



Ambassade y'u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z'abarabu  yahise ibafasha ibahuza na nyiri iyo Kompanyi witwa Babou maze agaragaza ko habuze amafaranga ariko asaba ko abafite ibi bicuruzwa ngo baramutse bamuhaye amafaranga bakishyura mbere aho gutegereza kuzishyura ibicuruzwa byabagezeho ,ibi ngo byafasha kwihutisha ko izi kontineri zikagera i Kigali.



Ibi  ngo ni nako  ambassaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu John Mirenge yabibagiriyemo inama kugira ngo ikibazo cyabo gikemuke bireke gukomeza gutinda ,nuko bakusanya amafaranga abarirwa mu bihumbi 21 by'amadolari  bayaha ambassade ngo iyashyikirize uwo Babou  ngo izo kontineri zigere I kigali . Cyakora ngo nabyo ntacyo byatanze ahubwo nyiri ikompanyi  ntiyongeye kubitaba na n'ubu bagitegereje imodoka zabo zaheze i Mombasa aho bafite amakuru ko igihe kigeze ngo zitezwe cyamunara kubera imisoro zigenda zibarirwa buri munsi.



Aba ngo basanga ari akarengane bahuye nako kuko ngo iyo basubiye kubaza ambassade nk'uko yari yabaye umuhuza,ibasubiza ko ibyo yagombaga gukora yabikoze ,ahasigaye nta bubasha kuko ambassade itayobora ubushabitsi (Business) bw'abantu ku giti cyabo bityo ko bakwiye kureba izindi nzego biyambaza.



Aba bongeraho ko bandikiye urwego rw'ubugenzacyaha RIB nk'uko babigaragaza mu ibaruwa yo ku italiki ya 02/06/2025  igaragara ko yakiriwe n'uru rwego ,maze  ngo bajya kubaza aho ikirego kigeze bakababwira ko batakurikirana umuntu uri hanze.



Aha niho bahera basaba inzego zibifitiye ubushobozi kubabafasha muri iki kibazo kiri kubahombya kuko izi modoka zabo n'ibindi bikoresho bikiri ku cyambu cya Mombasa hari n'iziri kwangirika kuko harimo n'izikoresha amashanyarazi zaba zarangiritse batiri.



Ubwo TV na Radio One byakoraga iyi nkuru, umunyamakuru yabajije urwego rw’ubugenzacyaha RIB nk’urwego rufite ishami rya Polisi mpuzamahanga(Interpol) ari na ryo ryifashishwa mu kugenza ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ariko umuvugizi warwo Dr MURANGIRA Thierry avuga ko RIB ntacyo yavuga kuri iki kibazo ngo kuko bisaba kubanza kumenya neza imiterere yacyo.



Cyakora uyu Babou avugana na TV na Radio 1 yavuze ko ikibazo cyabayeho ari ubwinshi bw'imizigo,ariko ngo byamenyeshejwe abakiliya hari gukorwa Clearing ngo harebwe ko ikibazo cyakemuka vuba, bityo akaba akomeza kubasaba kwihangana.



Mu cyifuzo cy’abo baturage biganjemo abacuruzi, barasaba ko bafashwa uyu uhagarariye Kompanyi  ya Buiza akazanwa mu Rwanda kubazwa ibyo yabakoreye ndetse n’ubutabera bukamubaza igihombo yateje abamwizeye bagakorana n’ikigo cye(Buiza Logistics Ltd).

Copied!

bottom of page