top of page
Baking with Mom

Kayonza: Babangamiwe n'imvubu eshatu zihora zibonera

2 Sept 2025

Imibereho y'Abaturage

by:

TV1 Rwanda News

Aba baturage bo mu murenge wa Kabare bavuga ko nyuma yo kubaka icyuzi kibafasha kuhira imyaka muri uyu  murenge bisanze hari imvubu zigera kuri eshatu zakigezemo ariko ntizibahe amahoro zigahora zibonera imyaka.

Umwe mu baturage wangirijwe yagize ati "imvubu ziratuzengereje.Ziramena zikaturira ibigori, zikarya insina ,mbese zigiye kutwicisha inzara"

Mugenzi we yagize ati "ubu twaragowe ntitugisarura imyaka, ibigori, amasaka, ibishyimbo ,zirarya amateke ni uko byose zirarya"

Usibye kubonera imyaka aba baturage bavuga ko izi mvubu zibateye impungenge kuko no mu muhanda nijoro zirara zigenda hafi y'iki cyuzi bakifuza ko izi  zakurwa mu cyuzi zigasubizwa muri parike.

Ubuyobozi w'akarere ka Kayonza buvuga ko iyo habaye ikibazo nk'iki habaho ubufatanye n'urwego rw'igihugu rw'iterambere RDB ndetse na Parike ya Akagera hagashakwa igisubizo inyamaswa nk'izo zikaba zasubizwa muri Parike.

Ikibazo cy'izi mvubu ngo cyatangiye mu mwaka wa 2016 kuri ubu abaturage bakaba basaba ko cyakemurwa ntizikomeze kubangiriza imyaka baba bahinze.

Copied!

bottom of page