
Kamonyi: Umugeni arashakisha umugabo wamutaye bamaranye iminsi ibiri
3 Apr 2025
Imibereho y'Abaturage
by:
TV1 Rwanda News
Umugore witwa Aisha Christine utuye i Rugobagoba mu murenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi yakoze ubukwe ku wa Gatandatu Taliki 29 Werurwe2025, na KITABAZENGA Leonard uzwi nka Kevin nyuma y’iminsi ibiri gusa uwo Kitabazenga arahukana bigakekwa ko yanajyanye imyambaro yose bari bakodeshereje abambariye muri ubwo bukwe.
Uyu mugeni(Aisha Christine) TV na Radio one byamusanze i Gihuma mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 01 Mata 2025 yagiye kwa sebukwe kuhashakira uwo mugabo ariko biteza akavuyo abiganjemo abaheruka gutaha ubwo bukwe ahubwo baba aribo bamusaba kugaragaza aho yashyize umuhungu wabo.
Aisha yabwiye TV na Radio one ko yashakanye na Kevin hashize iminsi ibiri gusa bamenyanye bitewe n’uko uwo bari bagiye gushakana yamubenze ubukwe bubura iminsi mike bityo aho kubuhagarika agashyiraho abamushakira umugabo byihuse ari bwo bamuzaniraga Kevin taliki 25 Werurwe 2025 barumvikana bakora imihango yo kumusaba taliki ya 29 Werurwe banakodesha umuvugabutumwa wo kubashyingira.
Imihango yose y’ubukwe yabereye mu rugo rwa Aisha ruri I Rugobagoba kandi amafanga yose bwatwaye yishyuwe na Aisha. Uyu mugore akeka ko impamvu umugabo we yamutaye ngo ari uko yanze ko baryamana kuko mu byiyumviro bye yari agitekereza umusore wa mbere bagombaga gushyingiranwa.
Nyuma y’uko uyu mugeni agiye gushakira umugabo we I Gihuma mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye bigateza akavuyo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude yabwiye TV na Radio one ko iki kibazo umurenge wahise ugishyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha RIB ngo hashakishwe uwo mugabo.

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu yatumye uwo Kevin yemera gukora ubukwe n’umukobwa bari bamaze iminsi 3 gusa bamenyanye, dore ko uwabahuje ari umumotari watwaye Aisha akagenda amuganiriza ko yabenzwe n’umugabo bari kuzasezerana imbere y’amategeko taliki 24 Werurwe 2025 maze nyuma y’umunsi umwe gusa Motari akamubonera uwo musore bahise banashyingiranwa.
Copied!