
Kamonyi-Runda: Hari abaturage batari bake bakirara kuri nyakatsi
21 Aug 2025
Imibereho y'Abaturage
by:
Dieudonné NSHIMIYIMANA
Imyaka ibaye myinshi mu Rwanda gahunda yo gukuraho nyakatsi ku nzu igeze ku ntego, aho abaturage bimuriwe mu nzu zubakishijwe amatafari n’ibindi bikoresho bigezweho kandi birambye, icyakora, haracyari aho ugera ugasanga abaturage bamwe bagihanganye na nyakatsi yo ku buriri ku mpamvu batanga ziyobowe n’ubushobozi buke.
Ubwo umunyamakuru wa TV/Radio One yatembereraga mu mudugudu wa Bwirabo, mu kagari ka Kabagesera mu murenge wa Runda w’akarere ka Kamonyi,yahasanze imwe mu miryango yatujwe mu mudugudu w’abatishoboye, ikirara ku byatsi abandi bagasasa imisambi yashaje izira ibindi bisaswa, kwiyorosa na byo bikaba kwirwanaho.Ikigaragarira ijisho, nuko ubwo buryamo bubi buba buherekejwe n’umwanda dore ko hari n’abararana n’amatungo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda Egide Ndayisaba uri mu kiruhuko cy’akazi yabwiye Tv na Radio One ko azabikurikirana nasubira mu kazi.
Intambwe yo ni nini igihugu cyateye mu guca nyakatsi mu ngeri zinyuranye, kuko nk’iyo ku nzu yo igenda iba amateka, ariko kuba hari abaturage bakirara ku mashara n’ibindi byatsi, bakiyorosa ibisazirwa by’imyenda mu moko atandukanye, bakeneye gushyigikirwa kuko batishoboye kugira ngo guca nyakatsi bisozwe byuzuye atari mu nzu gusa ahubwo no ku buriri.
Copied!