top of page
Baking with Mom

KAMERUNI: Abantu 81 basabye kuba abakandida mu matota ya Perezida

22 Jul 2025

Amahanga

by:

TV1 Rwanda News

Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nyakanga 2025 ubwo Komisiyo y’igihugu y’amatora yafungaga kwakira ubusabe bw’abifuza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, abari bamaze gutanga ubwo busabe bari 81, umubare munini cyane utarigeze ubaho mu matora y’iki gihugu.Benshi mu batanze ubusabwe bwo kuba abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu biganjemo abagiye kwiyamamariza uyu mwanya ku nshuro ya kabiri.

 

Uretse Perezida uriho Paul Biya, mu bandi bafite amazina akomeye bagiye bakora mu buyobozi butandukanye bw’igihugu barimo Bello Bouba Maïgari, Maurice Kamto na Cabral Libii bahagarariye imitwe ya Politike itandukanye.

 

Muri aba bakandida uko ari 81 bifuza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, biganjemo abagabo kuko abagore barimo ni barindwi gusa barimo Eliane Véronique Eboutou n’abandi bakandida bigenga nka Mbengono Zouame Epse Ndzie Ngono Guyleine na Géneviève Zeh Amvene.Biteganyijwe ko amatora y’umukuru w’igihugu muri Kameruni azaba tariki ya 12 Ukwakira 2025.

Copied!

bottom of page