top of page
Baking with Mom

Gatsibo: Umwarimu yapfuye urupfu rw’ amayobera

21 Aug 2025

Umutekano

by:

TV1 Rwanda News


Umwarimu witwa Ntezimana Cyprien w’ imyaka 57 ni we abaturage babyutse bagasanga yapfiriye mu nzu aho yari acumbitse mu mudugudu wa Agatovu, akagari ka Agakomeye umurenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo.



Uyu mwarimu yari asanzwe yigisha mu ishuri ribanza mu rwunge rw’ amashuri rwa Ryarubamba. Abaturage bavuga ko yari asanzwe arwaye igisebe ku kuguru ndetse yajyaga acyivuza.



Urupfu rwe ntiruvugwaho rumwe aho bamwe bibaza niba icyo gisebe ari cyo cyaba cyabaye intandaro y’ uru rupfu mu gihe hari n’ abatekereza ko yaba yahumanyijwe biturutse ku kuba nta burwayi bukomeye yari afite, bagasaba ko hakorwa iperereza.



Mu butumwa bugufi umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kiziguro Kanamugire Innocent yavuze ko ari urupfu rusanzwe ati “Ni urupfu rusanzwe, umuturanyi we yambwiye ko yamuhamagaye ejo nimugoroba ataka umusonga ngo ashaka amafaranga yo kujya kwa muganga kwivuza.”



Umurambo wa Nyakwigendera waje kujyanwa ku bitaro bya Kiziguro gukorerwa isuzumwa. Akaba yapfuye asize umugore n’ abana babiri bari batuye mu murenge wa Gitoki muri aka karere.

 

Copied!

bottom of page