top of page
Baking with Mom

Gatsibo: Umusore yafatanwe ihene ebyiri mu gikapu

22 Jul 2025

Ubutabera

by:

TV1 Rwanda News

Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 20 Nyakanga 2025 Abaturage bo mu mudugudu wa Akenene, akagari ka Bugarama mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo bafatiye mu cyuho umusore w’imyaka 27 y’amavuko wari ufite ihene ebyiri mu gikapu yabanje kuzica. Abavuganye na TV na Radio One bavuga ko babyutse babona Moto ije itwaye umusore batazi baparika aho, uwo musore afite igikapu. Aba baturage bavuga ko nyuma gato uwo musore yagiye gufata umufuka yari yahishe munsi y’ ikawa awushyira muri cya gikapu abaturage bagira amakenga, niko kukimwaka basanga harimo ihene ebyiri yabanje gukata amajosi,barebye basanga ni iz’umukecuru baturanye.

Abaturage bavuga ko uwo musore ukekwaho ubujura yahise yurira moto ngo agende abaturage bavuza induru Moto barayihagarika, ukekwaho ubujura yirutse bamwirukaho baramukubita bamugira intere.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu ntara ya  Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana yabwiye TV na Radio One ko babimenyeshejwe bakahagera, ukekwaho ubujura ndetse na wa mumotari bagashyikirizwa urwego rw’ ubugenzacyaha RIB ya Rugarama.

Mu bice bitandukanye by’intara y’iburasirazuba hamaze iminsi havugwa ubujura bwibasira amatungo n’imyaka mu mirima ari nayo mpamvu ubuyobozi buhora  bugira inama abaturage kuba amaso no gutangira amakuru ku gihe ku bakekwaho gukora ibikorwa by’ubujura.

Copied!

bottom of page