top of page
Baking with Mom

Burera: Babujijwe kwambutsa igihugu ibiro by’ibiribwa birenze bitanu

1 Apr 2025

Imibereho y'Abaturage

by:


Abaturage batuye hafi y’uumupaka utandukanya u Rwanda na Uganda   bavuga ko  nubwo bishimira ko hagati yabo babanye neza ubu  babangamiwe n'amabwiriza yashyizweho n'ubuyobozi bw'umurenge wa Kagogo mu karere ka Burera yuko nta muturage wemerewe gukura mu Rwanda ibiribwa birenze ibiro bitanu  cyangwa ngo abikure muri uganda abyinjiza mu Rwanda .



Abagizweho ingaruka n’iki cyemezo ahanini n’abakora ibikorwa by’ubuhinzi ku mpande zombi ni ukuvuga abanyarwanda bahinga muri Uganda n’abaturage bo muri Uganda bahinga mu Rwanda.



Aba baturage bavuga ko iyo bagiye gusarura ibishyimbo cyangwa ibigori bahinze mu gihugu kitari icyabo , bibasaba ko umusaruro bawutwara mu byiciro, batwara ibiro bitanu ku munsi cyane cyane abahinga ibishyimbo n’ibigori.




TV na Radio1 byifuje kumenya icyo ubuyobozi bw'umurenge wa Kagogo mu karere ka Burera buvuga kuri aya mabwiriza  bwashyizeho ,  icyakora umuyobozi w'umurenge wa Kagogo Bwana Louis Butoyi inshuro zose yahamagawe ntiyitabye Telefone ntiyanasubiza ubutumwa bugufi yohererejwe, ni nako byagenze kandi no ku muyobozi w'akarere ka Burera.



Ubusanzwe abaturage batuye ku mipaka y’ibihugu bihana imbibi uretse kuba hari abambuka bakajya guhinga mu kindi gihugu hari n’abahererekanya ibiribwa babiguze cyane cyane mu gihe bamwe barumbije abandi bakaba barejeje. Gusa inzego z’ubuyobozi hari igihe zikumira abo baturage dore ko hari abahitamo kuzana ibiribwa byinshi ibiribwa batagamije guhaha ahubwo ari ubushabitsi(Ubucuruzi).

 

Copied!

bottom of page