
Bugesera: Basenye inzu y'umuturage bavuga ko ari umurozi
3 Apr 2025
Imibereho y'Abaturage
by:
TV1 Rwanda News
Abaturage bo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera baravuga ko umuturanyi wabo witwa Nirema Solange aherutse kwiyemerera ko yaroze abantu babiri, ndetse aniyemeza kubavuza kugeza bakize, icyakora umwe muri abo kuwa Kabiri tariki 01 Mata 2025 yapfiriye mu bitaro bya Nyamata aho yajyanwe abavuzi gakondo bamunaniwe.
Abaturage bagaragaza ko uyu ukekwaho kuroga yabyiyemereye mu ruhame.
Mushiki w’uyu nyakwigendera yagize ati “Twe twari twavuze tuti mu gihe umuntu yari yemeye kumukura aha amujyana kumuvuza, kare kose ko yabonaga ataramuvura, iyo amureka akagwa hano.”
Uwimana Gertrude, umugore wa Nyakwigendera we ahamya ko uburwayi bw’umugabo we budasanzwe, kuko ngo na mbere yuko ajya kuvurirwa mu bavuzi gakondo hari ibintu byajyaga bimuvugiramo. Ati “Yarwaye nk’ibyumweru bibiri, mu cya gatatu dutangira kubona indi ndwara idasanzwe, akajya avugaguzwa.”
Kuri uyu munsi yapfiriyeho bugorobye abaturage bigabye mu rugo rw’uyu bashinja amarozi, bamutera bashaka kumugirira nabi nyuma y’urupfu rwa ishimwe Samuel yari yiyemeje kuvuza amarozi, uyu ukekwa we ahungira mu nzu bamenagura ibirahure bashaka kumusangamo ngo bamumukurikize.
Ni imvururu zakomeje no kuri uyu wa Gatatu, aho n’ubundi abaturage bazindukiye mu rugo rw’uwo bashinja amarozi ndetse bavuga ko amaze kwivugana abagera kuri 3, n’ubundi bashaka kwihorera, gusa inzego z’umutekano zatabaye binasiga abasaga 20 batawe muri yombi, ukekwaho amarozi na we arafungwa, naho umugabo we n’abana bo bahise batoroka.
Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rweru ntacyo yayitangajeho kuko uretse no kutitaba Telefone n'ubutumwa bugufi yohererejwe yirinze kubusubiza.
Muri uyu murenge wa Rweru, hakunze kumvikana inkuru z’amarozi ndetse hari n’igihe habayeho amatora y’abarozi bakekwa, icyo gihe ngo binatanga agahenge, ariko ngo kabaye ak’igihe gito.

Copied!