
Bugesera: Barataka imibereho mibi nyuma yo kwamburwa aho bahingaga
22 Jul 2025
Imibereho y'Abaturage
by:
TV1 Rwanda News
Bamwe mu bagize imiryango y'abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, baravuga ko nyuma y'uko bambuwe aho bahingaga ibibatunga,ubu umurimo w'ububumbyi gusa utakibatunga kuko banakuwe no ku nkunga bagenerwaga.
Aba baturage bari basanzwe batunzwe n'ububumbyi bw'inkono ariko bakagira n'ubutaka bwo guhinga bari barahawe na leta ngo babashe kwibeshaho. Gusa ubu butaka bavuga ko baje kubwamburwa bwubakwaho amashuri ubuzima bwabo bukomeza kubagora bisanga ari abahora bakeneye gufashwa.
Ibi bituma ngo yaba abaturanyi n'ubuyobozi bahora babashinja kwiba ikibuze cyose kikabarizwa mu mudugudu wabo kuko bazi ko nta kindi bakora.
Mu maso y'abaturanyi babo nabo basanga nyuma yo kwamburwa ubutaka bakoreragamo,ari naho ibi bibazo bakekwaho by'ubujura koko byiyongereye ngo byakemurwa no kubashakira ahandi bakorera ibikorwa bibatunga.
Umuyobozi w'umurenge wa Rweru Jean Claude Sibomana avuga ko ibyo kwamburwa ubutaka bahingagaho nta makuru abifiteho ,gusa ngo hari umushinga wo kubahuriza muri koperative bakabasha gukora ububumbyi bugezweho bityo bakababona uburyo bwo kubaho.
Aba bataka ko kubumba inkono no kuzigurisha nk'umwuga ubatunze ubu bigoye kubonamo amafaranga ababeshaho, ariyo mpamvu bifuza ubutaka batizwa bagahinga bakavanamo ibibatunga aho guhora bategereje gufashwa buri kintu cyose ,kuko nabo ngo guhora bateze amaboko basaba atari ishema kuri bo ahubwo ari ukubura uko bagira.
Copied!