top of page
Baking with Mom

Amajyepfo: Polisi yafunze 12 bakekwaho kwangiza ibikorwa remezo

16 Sept 2025

Umutekano

by:

TV1 Rwanda News

Benshi mu baturage bo mu ntara y'Amajyepfo mu turere twa Ruhango na Nyamagabe ,batewe impungenge n’ibyapa bikomeje kwangizwa n’abacuruza ibyuma bamwe bita Injyamani . Ibyo byapa ni ibyo mu muhanda w’itaka uva mu karere ka Ruhango mu murenge wa Byimana ukagera i Kaduha mu karere ka Nyamagabe aho byinshi muri byo ari ibisanzwe biyobora abagenzi. Abawukoresha bavuga ko batazi ababitwaye ariko bakeka ko ari abacuruza injyamane.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo CIP Hassan KAMANZI yabwiye TV na Radio one ko mu bihe bitandukanye hafashwe abantu 12 bakekwaho kwiba ibi byapa byo ku muhanda .

CIP Kamanzi yaboneyeho gusaba abaturage gukomeza gutanga amakuru y’abangiza ibyo byapa. Ibi byapa byarindaga abagenzi kuyoba baba abanyamaguru n’abakoresha ibinyabiziga bityo bakaba basaba ko inzego z’umutekano zashyira ingufu mu gushakisha abiba ibyo byapa bagakurikiranwa mu butabera nk’uburyo bwo guca ubujura bukomeje kwibasira ibikorwa remezo.

 

Copied!

bottom of page