Rwanda: Hakwiye gushyirwa ingufu mu burezi bw'ibanze bw'imyaka 9 na 12-MINEDUC
- TV1 Rwanda News
- Aug 21
- 1 min read
Amashuri y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 na 12 yaje yunganira ababyeyi badafite amikoro kuko abana biga hafi kandi ntibisabe amafaranga y'ishuri ahambaye,kuko biga bataha mu rugo.
Gusa imitsindire y'aya mashuri nanone ugereranyije n'ibigo byiga bicumbikira abanyeshuri ntibiragera ku kigero kimwe ibituma bamwe batiyumvamo aya mashuri. Ubwo hatangazwaga amanota y'ibizamini bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange cy'ayisumbuye,Minisitiri w'uburezi yabajijwe ku cyizere cy'aya
Minisitiri w'uburezi Joseph NSENGIMANA yavuze ko hari imyumvire itari yo yo kwiyumvisha ko ibigo bicumbikira abanyeshuri ari byo byiza kuruta aho biga bataha,bityo ngo hakwiye guha imbaraga aya mashuri abana bakiga neza bagatsinda kimwe n'abandi kandi bari hafi y'iwabo.
Minisitiri yijeje ababyeyi ko aya mashuri Leta yayashyizemo imbaraga bizatuma abana babo bazajya bagira icyo bayakuramo koko.
Kubera imyanya mike mu bigo bicumbikira abanyeshuri,mu banyeshuri barenga ibihumbi 166 batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2024/2025, ibihumbi 15,695 gusa nibo bahawe imyanya mu bigo biga baba ku ishuri ,abandi ibihumbi 150,639 bashyirwa ku bigo bazajya biga bataha.
Naho abazajya mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye hafi ibihumbi 40 bashyizwe mu mashuri bazajya biga bataha.Ni umubare utari muto ,aha Minisiteri y'uburezi igasaba n'uruhare rw'ababyeyi no gufatanya n'ibigo mu burere bw'aba bana biga muri aya mashuri.
Comments