NIJERIYA: Buhari wayoboye Nijeriya yapfiriye mu Bwongereza
- TV1 Rwanda News
- Jul 14
- 1 min read
Umukambwe w'imyaka 83 Muhammadu Buhari wabaye Perezida wa Nijeriya yapfiriye i Londres mu Bwongereza aho yari yaragiye kwivuriza.
Buhari yabaye Perezida wa Nijeriya mu gihe cy'imyaka umunani muri manda ebyiri. Manda ya Mbere yayitangiye mu mwaka wa 2015 ubwo yatsindaga amatora ahigitse Goodluck Jonathan wari usanzwe ku butegetsi.
Perezida Bola Tinubu watangaje iby'urupfu rwa Buhari yatangaje ko uyu mugabo yakundaga igihugu dore ko mu mirimo yakoze yanabaye umusirikare wari uri mu bakomeye icyo gihugu cyagize.




Comments