Tanzaniya: Leta yirukanye Abarundi babaga muri Tanzaniya badafite ibyangombwa
4 December 2024
Amahanga
by:
TV1
Abaturage b’u Burundi barenga 290 biganjemo urubyiruko birukanywe muri Tanzaniya bashinjwa ko babagayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abarundi birukanywe muri Tanzaniya ni abari baragiyeyo gushakayo akazi n’indi mibereho gusa ubuyobozi bwa Tanzaniya bwakoze umukwabo busanga hari ababagayo badafite ibyangombwa, bamwe barafungwa abandi barakubitwa mbere yuko basubizwa iwabo mu Burundi. Benshi mu basubijwe mu Burundi bagiye bakirwa n’imiryango yo mu gace ka Mabanda mu majyepfo y’u Burundi.
Imiryango yakiriye urwo rubyiruko yasabye ubuyobozi bwa Tanzaniya guhagarika ihohotera bukomeje gukorera abo barundi.
Ishyirahamwe rishinzwe kurengera abana mu Burundi FENADEB ryatangaje ko hagati y’ukwezi kwa Karindwi n’ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka wa 2024 , urubyiruko rwagiye gushakira imibereho muri Tanzania rugasubizwa mu Burundi ni abantu 291.
Copied!