Namibiya: Bwa mbere mu mateka umugore yatorewe kuba perezida
4 December 2024
Amahanga
by:
TV1
Muri Namibiya, amajwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora kuri uyu wa Kabiri, yerekanye ko Netumbo Nandi Ndaitwah yabaye umugore wa mbere wegukanye umwanya w’umukuru w’igihugu muri Namibiya atsindiye ku majwi 57,3%.
Uyu mugore wari usanzwe ari Visi Perezida wa Namibiya kuri ubu afite imyaka 72 y’amavuko aho yari ahanganye na Panduleni Itula wo mu ishyaka rya IPC ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Aya matora ntiyari yoroshye kuko habayemo ibibazo byinshi birimo kubura ibikoresho byo kwifashisha mu matora nk’impapuro ndetse n’indobo zitwarwamo ibyatoreweho byanatumye amatora akorwa atinze ,abaje gutora bakamara amasaha agera kuri 12 bategereje kubona ibyo ibikoresho.
Ibibazo byabaye muri aya matora byatumye uyu Panduleni Itula avuga ko atazemera ibizava mu matora kuko byose avuga ko Leta yabikoze igamije kwiba amatora ngo hatsinde ishyaka riri ku butegetsi.
Copied!