top of page
Kayonza: Barinubira ubutekamutwe mu mushinga wo kuhira hakoreshejwe Telefone

Kayonza: Barinubira ubutekamutwe mu mushinga wo kuhira hakoreshejwe Telefone

21 November 2024

Ubukungu

by:

Dieudonné Nshimiyimana

Hari abaturage bo mu karere ka Kayonza, bavuga ko umushoramari yageze mu gace batuyemo, abaha Telefone, ababwira ko bazashyirirwamo ikoranabuhanga ryo kuhira imyaka, none ngo hashize imyaka ibiri bategereje ko ibyo bikorwa barahebye, bakaba kdi banakomeje kwishyuzwa izo telefone nubwo harimo izamaze gupfa.


Umushinga wo kuhira hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga bwa Telefoni zigezweho, aho umuhinzi yashoboraga kuhira imyaka mu mirima adahari, wumvikanye cyane mu turere tumwe na tumwe tugize intara y’Iburasirazuba.



Ni umushinga uwitwa Karinganire Eric yamurikiye ubuyobozi bw’intara y’uburasirazuba mu 2022, ndetse utangira no gukora mu bice bimwe by’iyi ntara, icyakora ngo ugeze mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza, hari abahinzi bahawe Telefone zo kwifashisha, ariko ntibagezwaho umushinga, na n’ubu ngo barategereje baraheba ntibazi n’amaherezo y’uyu mushinga.



Nubwo aba baturage bavuga ko batagejejweho ibyo bizezwaga basobanurirwa imikorere y’uyu mushinga, ntibyakuyeho ko Telephone bafashe zo bazishyuye, abenshi ngo ntibaranarangiza kuzishyura dore ko n’inyinshi zamaze gupfa.



Eric Karinganire, rwiyemezamirimo wari watangije uyu mushinga, kugeze ubu Telefone ye ngendanwa ntikiri ku murongo, amakuru akavuga ko yaba afunzwe kuko hari ibindi byaha akurikiranyweho mu budabera.


Mu gushaka kumenya niba ubuyobozi bw’ibanze buzi iby’uyu mushinga, Meya Nyemazi John Bosco uyobora akarere ka Kayonza, ntiyifuje kugira icyo atangaza kuri iyi ngingo, kuko inshuro zose umunyamakuru yamuhamagaye yavugaga  ko atari kubasha kumwumva neza, gusa n’ubutumwa yasabye ko amwandikira ntiyabusubije.




Muri uyu mushinga wo kuhira hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga, hakoreshwa amazi yacukuwe mu kuzimu, hagashyirwaho amatiyo ayajyana mu mirima y'abaturage. Umuhinzi ufite Telefone yo mu bwoko bwa Mara phones yahabwaga Porogaramu (app) irimo amakuru yose y'imashini zijyana amazi muri uwo murima, ashobora gukoresha iyo telefone akuhira imyaka ye aho yaba ari hose kandi akaba yanabihagarika igihe ashakiye.

 

Copied!

bottom of page