Gasabo-Rusororo: Amabandi aravugwaho gusambanya abagore ku ngufu
22 November 2024
Umutekano
by:
Dieudonné Nshimiyimana
Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Kinyana mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo baravuga ko babangamiwe n’abo bita amabandi biganjemo insoresore zihohotera abaturage nko gukubita no gukomeretsa, ubwicanyi no gusambanya abagore ku ngufu.
Urugero ni mu ijoro ryo ku itariki 21/11/2024, aho itsinda ry'abajura ryateye mu kabari k’umucuruzi ukorera ahazwi nko kuri Goro mu kagari ka Kinyana bagafata inzoga bakanywa ndetse bagasahura n’ibikoresho byari muri ako kabari nyuma badukira nyiri ako kabari, baramubita icyakora ngo abasha kubacika ariruka.
Iki gikorwa cyatumye inzego z'umutekano zizindukira mu bikorwa byo guta muri yombi abo biganjemo abasanzwe bamenyerewe muri aka gace mu bikorwa by’urugomo ndetse n’ibindi bigize ibyaha nko gusambanya abagore ku gahato.
TV na Radio one, byageze mu isantere yo mu Karambo mu kagari ka Mbandazi ,bisanga bamwe bamaze gufatwa abandi birutse bacikira mu mabanga y’imisozi ya Gikomero, Polisi n’izindi nzego bikiri kubashakisha.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye TV na Radio one ko, mu polisi yafashe abantu batatu abandi bakaba bagishakishwa.
Polisi yafatanyije n'abanyerondo gushakisha abakekwaho ibikorwa by'urugomo
Usibye ibi bikorwa byabaye muri iri joro, ngo iri tsinda risanzwe ryarayogoje umutekano muri aka kace, aho abaririmo ngo badatinya kwambura abaturage no gufata abagore ku ngufu, udasize no kwica, ariko abaturage bagashyira mu majwi cyane uwitwa Badogo, ngo ari na we ukomeye cyane mu bo bahuriye muri ibyo bikorwa by’urugomo.
Abaturage bifuza ko ibikorwa by’umukwabo wo gushakisha abagizi ba nabi nk’ibyo byabaye, bikwiye guhoraho ndetse abafashwe bagahanwa ngo kuko kubafata nyuma bagahita barekurwa biri mu byo basanga bitiza umurindi urugomo rwa hato na hato .
Copied!