Umutekano

Mu gicuku ahagana ku isaha ya saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Ukwakira 2018 ni bwo TV na Radio one byasesekaraga mu rugo rw;umuvugabututumwa yahinduye urusengero ruherereye mu mudugudu wa Kayumba,akagari ka Musave,umurenge wa Bumbogo ho mu karere ka Gasabo. Umunyamakuru akigera muri urwo rugo, yahasanze abakobwa babiri bicaye mu muyaga, bamaze gusohorwa mu kazu gato kameze nk’ikiraro kuzuye umwanda n’umunuko ukabije katagaragaramo umwanya wo kuryamaho nubwo bavuga ko (...)

Inkuru irambuye...
Umutekano

Gasabo: Umuvugabutumwa arashinjwa gufungira abakobwa babiri iwe mu rugo .

Mu gicuku ahagana ku isaha ya saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Ukwakira 2018 ni bwo TV na Radio one byasesekaraga mu rugo rw;umuvugabututumwa yahinduye urusengero ruherereye mu mudugudu wa Kayumba,akagari ka Musave,umurenge wa Bumbogo ho mu karere ka Gasabo. Umunyamakuru akigera muri urwo rugo, yahasanze abakobwa babiri bicaye mu muyaga, bamaze gusohorwa mu kazu gato kameze nk’ikiraro kuzuye umwanda n’umunuko ukabije katagaragaramo umwanya wo kuryamaho nubwo bavuga ko (...)

Umutekano

Nyabihu – Mukamira: Barasaba ikurikiranwa ry’uwabo wicishijwe inkoni

Hari ku itariki ya 14 Nzeri 2018 ,ubwo umurambo w’umusore witwaga NSENGIMANA Moise w’imyaka 24 y’amavuko wasangwaga mu kidendezi cy’amazi kiri hirya gato y’ahazwi nko mu kajagari mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu, bikekwa ko yishwe n’inkoni yakubiswe n’abamushinjaga kubibira radiyo. Nyuma y’urwo rupfu ngo abakekwaga kuruba inyuma barimo n’uwamushinjga kumwiba ndetse na nyir’akabari yakubitiwemo bahise batabwa muri yombi icyakora ngo bidateye kabiri bahita banarekurwa, ibyatumye abo mu (...)

Umutekano

Musanze: Gitifu wari ukurikiranweho kwiyicira umwana yagizwe umwere.

MUNYARUGENDO MANZI Claude wari usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze yagejejwe imbere y’ubutabera tariki ya 18 Mata 2018 akurikiranyweho urupfu rw’umwana w’umukobwa wishwe atwikiwe mu nzu tariki ya 1/4/2018 mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze. Mu rubanza ubushinjacyaha bwaregagamo MUNYARUGENDO MANZI Claude bwavuga ako ari we se w’umwana bityo ngo kuba uwo bari baramubyaranye yaramuhozaga ku nkeke amwaka amafaranga y’indezo, ngo ni byo byatumye (...)

Umutekano

Gicumbi: Yafungiwe kuri station ya Polisi ya Byumba nyuma y’iminsi itatu apfirayo

Kuri station ya Polisi ya Byumba mu karere ka Gicumbi haravugwa urupfu rw’umuturage witwa Barayavuga Jean Damascene wari utuye mu murenge wa Bwisige wari uhafungiye. Hashize icyumweru kirengaho gato hashyinguwe umugabo witwa Barayavuga Jean Damascene wari utuye mu murenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi. Bamwe mu bagize umuryango we baravuga ko urupfu rwe rwababereye amayobora kuko ngo yakuwe mu rugo iwe n’abashinzwe umutekano barimo abadaso(DASSO) n’abasirikare mu rukerera rwo ku (...)

Umutekano

Bugesera: Gitifu arashinjwa gukorana n’agatsiko k’amabandi.

Bamwe mu bagize agatsiko k’amabandi yiba abaturage mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera, barashinja DUSABIMANA Theogene umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kimaranzara mu murenge wa Rilima, kubambura nyuma yo kubaha akazi ko kujya kumwibira ariko ntabishyure nyamara basanzwe bakorana. Umwe mu mabandi yaganiriye na TV1/Radio1 yavuze ko uyu DUSABIMANA Theogene bakunze kwita Jerome, usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kimaranzara, mu murenge wa Rilima (...)

Umutekano

Amajyaruguru: Mu gihe gito ibiyobyabwenge mu Rwanda bizahinduka amateka – Guverineri Gatabazi

Ni kenshi hirya no hino mu Rwanda, cyane cyane mu turere duhana imbibi n’ibihugu bikunze guturukamo inzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda humvikana igikorwa cyo kuzimenera mu ruhame, ibi akenshi bigaherekezwa n’inyigisho zigamije gusigira isomo ababinywa n’ababicuruza kugira ngo babicikeho. Icyakora abaturage bo mu Murenge wa Cyanika umwe mu y’akarere ka Burera ihana imbibi n’igihugu cy’ubugande baherutse gutangariza TV/Radio1 ko babona mu by’ukuri nta musaruro bitanga kuko n’ubundi (...)

Umutekano

Gicumbi: Umwarimu arakekwaho gusambanya umunyeshuri yigisha

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba hafungiye umwarimu wigishaga ku rwunge rw’amashuri rwa Byumba Inyange ukekwaho gusambanya umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko yigishaga. Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’urwunge rw’amashuri rwa Byumba Inyange,ishuri riherereye rwagati mu mujyi wa Gicumbi avuga ko kuri station ya Polisi ya Byumba hafungiye umwarimu witwa NteziyaremyeTheoneste w’imyaka 35 y’amavuko akekwako gusambanya umunyeshuri yigishaga w’imyaka 13 y’amavuko.Ubusanzwe wiga mu mwaka wa (...)

Umutekano

Burera: Ngo kumenera ibiyobyabwenge mu ruhame nta somo bisigira ababinywa n’ababicuruza.

Si rimwe cyangwa kabiri humvikanye igikorwa cyo kumena no kwangiriza mu ruhame ibiyobyabwenge bitemewe mu Rwanda biba byafatiwe ku butaka bwarwo. Ibi akenshi ngo bigakorwa mu rwego rwo guha isomo ababicuruza n’ababikoresha ngo babicikeho, nyamara wareba ugasanga bimaze gusa n’akamenyero n’uwabyambuwe bwacya akabisubiramo. Bamwe mu baturage b’umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera, umwe mu mirenge ikunze gufatirwamo byinshi mu bituruka mu gihugu cy’ubugande, babwiye TV/Radio1 ko imwe mu (...)