Ubuzima

Umuryango utuye mu mudugudu wa Karugumya ,akagali ka kigarama, umurenge wa Musha ho mu karere ka Gisagara,babyaye umwana w’umukobwa umaze kugira imyaka ine ,ariko ubu akaba atarabasha kwicara ntavuga no kurya biragoranye. Iyo ubasuye ku manywa uyu mwana usanga azirikishije igitenge yicajwe mu ntebe yakorewe,iriho utubaho tumutangira kugirango atagwa,wabaza ababyeyi be bakakubwira ko uwo mwana aba yarambiwe kuryama kuko kwicara cyangwa guharagrara bidakunda akaba ari uko yavutse. Aba (...)

Inkuru irambuye...
Ubuzima

Gisagara-Musha: Amaze imyaka ine bamuzirika ku ntebe mu buryo bwo kwicara.

Umuryango utuye mu mudugudu wa Karugumya ,akagali ka kigarama, umurenge wa Musha ho mu karere ka Gisagara,babyaye umwana w’umukobwa umaze kugira imyaka ine ,ariko ubu akaba atarabasha kwicara ntavuga no kurya biragoranye. Iyo ubasuye ku manywa uyu mwana usanga azirikishije igitenge yicajwe mu ntebe yakorewe,iriho utubaho tumutangira kugirango atagwa,wabaza ababyeyi be bakakubwira ko uwo mwana aba yarambiwe kuryama kuko kwicara cyangwa guharagrara bidakunda akaba ari uko yavutse. Aba (...)

Ubuzima

Bugesera: Abarwayi ba diabete barifuza ko mitiweri yajya ibishyurira imiti muri Farumasi.

Aba barwaye indwara zitandura zirimo diabete bavuga ko iyo bagiye kwa muganga badakunze kubona imiti iborohereza uburwayi kuri mutuelle bavuga ko kuyigura muri pharmacy bibagora cyane ko abenshi muri bo baba bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe. Ibi bivuze ko baba bavuzwa na leta bityo ntibabashe kwiyishyurira ni ibintu bibagiraho ingaruka bavuga ko iyo batinze kubona imiti baba bafite impungenge ko bishobora no kubaviramo urupfu. Aba barwayi basanga hakwiye ubuvugizi cyangwa se (...)

Ubuzima

Ngororero: Abarwariza ku bitaro bya Muhororo barara hanze

Abarwariza ku bitaro bya Muhororo biherereye mu karere ka Ngororero baravuga ko barara hanze bityo bakaba bafite impungenge ko bashobora kubikurizamo uburwayi. Uretse kuba abarwariza muri ibi bitaro bya Muhororo barara hanze, ngo n’ ibikoresho nkenerwa mu buvuzi birimo imashini y’ ikinya nta bihari, ibindi na byo bikaba bishaje ku buryo ngo bigora cyane abaganga kuzuza inshingano zabo nk’ uko babishimangira. Ubuyobozi bw’ ibitaro bya Muhororo bukubira ibi bibazo byose muri kimwe nka (...)

Ubuzima

Ngororero: Abakozi b’ Ibitaro bya Muhororo bamaze amezi 4 badahabwa agahimbazamusyi

Agahimbazamushyi nubwo ari amafaranga atabarirwa ku mushahara w’ umukozi, aho gatangwa ni kimwe mu bituma ashobora gukora neza bityo akanatanga umusaruro ufatika. Nubwo akenshi iyo katabonetse bitamubuza gukora akazi ke uko byagenda kose ntihabura ikigabanyuka ku musaruro yari yitezweho. Bamwe mu bakozi bagenerwa agahimbazamusyi bavuga ko batakabona uko bikwiye, ni ab’ ibitaro bya Muhororo byo mu karere ka Ngororero mu Ntara y’ uburengerazuba. Aba bakozi bavuga ko bamaze amezi 4 yose (...)

Ubuzima

Ngororero: Abagana ibitaro bya Muhororo barinubira umwanda ubirangwamo

Ahantu hahurira abantu benshi nko kwa Muganga haba hagomba kurangwa n’ isuku ihagije. Iyi suku ariko ngo ntikunze kuboneka ku bitaro bya Muhororo byo mu karere ka Ngororero byakira abasaga ibihumbi 150. Abagana ibi bitaro ndetse n’ umukozi ubishinzwemo isuku bavuga ko icyobo kijyamo imyanda iva mu bwiherero cyuzuye ku buryo ngo hari igihe uwo mwanda ujya ugaragara no hejuru. Ubuyobozi bw’ ibitaro bya Muhororo ntibuhakana ko isuku ibirangwamo cyane cyane ku bijyanye n’ ubwiherero ariko (...)

Ubuzima

Muhanga:Babangamiwe n’indangururamajwi zisakuza mu isoko rya Muhanga.

Indangururamajwi ni kimwe mu bikoresho by’ ikoranabuhanga byifashishwa mu kugeza ubutuma ku bantu benshi. Icyakora hari igihe ubu butumwa butagera ku wo bugenewe cyane cyane nk’ iyo amajwi asohoka muri iyi ndangururamajwi amusohokera neza neza mu gutwi. Zimwe mu ndangururamajwi bivugwa ko zibangamira bamwe mu bo ubutumwa buzisohokamo bugenewe ni izashyizwe mu isoko rya Muhanga. Abakunze kuba bari hafi y’ izi ndangururamajwi bitewe n’ uko akazi kabo katabemerera kuziva iruhande ni (...)

Ubuzima

Rwanda: Ihuriro Nyarwanda ry’abanyamwuga mu by’ubuvuzi rirashinjwa kugurisha ibizamini .

Bamwe mu bapima ibizamini by’indwara kwa muganga, bazwi nka "Aba Laborantin" bavuga ko ibizamini bakoze mu kwezi kwa gatatu 2018 bibemerera guhabwa icyangombwa cy’ubunyamwuga bitangwa n’ihuriro Nyarwanda ry’abanyamwuga mu by’ubuvuzi ngo byagurishijwe bituma bamwe batsindwa. Aba banyeshuri bavuga ko gutsindwa ibizamini bitewe n’ubushobozi buke ari ibintu bisanzwe, ariko bo ngo siyo mpamvu, bemeza ko ibi bizamini byagurishijwe. GATABAZI John Baptist uhagarariye aba bapima bakanasuzuma (...)

Ubuzima

Rwanda: Hari abadakozwa gahunda yo kuboneza urubyaro-Abadepite.

Mugihe hari bamwe mu baturage bagifite imyumvire yuko kuboneza urubyaro bireba cyane abagore n’abakobwa,bamwe mu bagize inteko ishingamategeko basanga iyi ari imbogamizi ku miryango kuko gahunda yo kuboneza urubyaro itari iy’abagore gusa ko ahubwo inareba abagabo. Umubare munini utajyanye n’ubushobozi bw’abaturage, uri mu byatumye leta y’u Rwanda itangiza ubukangurambaga bushishikariza abaturage kubyara abo bashoboye kurera. Gusa iyi gahunda igenda ikomwa mu nkokora n’umubare utari muto (...)

Ubuzima

Muhanga-Kabgayi: Yasezerewe kwa muganga afite serumu none yitabye Imana.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nyakanga 2018 ni bwo uwitwa Ingabire Claudine wari utuye mu murenge wa Kiyumba w’ akarere ka Muhanga yatangarije TV na Radio One ko ibitaro bya Kabgayi byamusezereye adakize anagifite serumu mu kaboko. Iki gihe umurwaza we na bamwe mu bamukurikiranye kuva akiva mu bitaro bavuze ko bafite impungenge z’ uko isaha n’ isaha uyu murwayi ashobora kwitaba Imana bitewe n’ uko ntaho biba ko umurwayi asohokana serumu mu bitaro akayitahana kugira ngo ajye (...)