Uburezi

Nyuma y’imyaka irenga ibiri bategereje impamyabumenyi amaso yaraheze mu kirere,bamwe mu bize muri Kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba UTAB ku bufatanye na kaminuza yo muri Uganda ya Bishop Stuart University muri gahunda nderabarezi ya (Post Graduate Diploma in Education) barashima ubuvugizi bakorewe kuri ubu bakaba bamaze kubona impamyabumenyi zabo. Ni kenshi mu itangazamakuru hagiye humvikana bamwe mu banyesheri barenga 80 bize muri kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba (...)

Inkuru irambuye...
Uburezi

Gicumbi: Abanyeshuri ba UTAB bategereje impamyabumenyi imyaka isaga 2 noneho bazibonye.

Nyuma y’imyaka irenga ibiri bategereje impamyabumenyi amaso yaraheze mu kirere,bamwe mu bize muri Kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba UTAB ku bufatanye na kaminuza yo muri Uganda ya Bishop Stuart University muri gahunda nderabarezi ya (Post Graduate Diploma in Education) barashima ubuvugizi bakorewe kuri ubu bakaba bamaze kubona impamyabumenyi zabo. Ni kenshi mu itangazamakuru hagiye humvikana bamwe mu banyesheri barenga 80 bize muri kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba (...)

Uburezi

Nyamasheke: Minisitiri Mutimura yatunguwe n’abarimu badashoboye basaba abandi kubigishiriza.

Tariki ya 20 Nzeri 2018 , Minisitiri Dr. Mutimura Eugene yagiye mu karere ka Nyamasheke abanza kuzenguruka muri bimwe mu bigo by’amashuri nyuma abwira TV/Radio One ko yahasanze ibibazo byinshi kandi birimo iby’ingutu harimo kuba muri aka karere abana baho bakunze gukererwa ishuri ndetse abandi bakarivamo agakomeza avuga ko yanahasanze ikibazo cy’abarimu badashoboye aho usanga umwarimu wigisha isomo ariko yagera hagati agasanga hari bimwe mu bice bigize iryo somo (Chapitre) atumva neza (...)

Uburezi

Nyamasheke: Mineduc ntiyemeranya n’abavuga ko ibitabo byabuze.

Hirya no hino mu Rwanda hakunze kumvikana ikibazo cy’ibura ry’ibitabo byo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ndetse n’umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, abarimu bigisha muri iyi myaka bagiye bagaragaza ko ibi bitabo by’integanyanyigisho muri gahunda nshya izwi nka CBC (Competence based curriculum) bitigeze bigezwa mu bigo by’amashuri kandi ari byo abana bagomba kwigiramo,aba barimu bakagaragaza ko ibura ryabyo rishobora kugira ingaruka ku banyeshuri bitegura ikizamini gisoza umwaka (...)

Uburezi

NYAMAGABE: Batsinze ikizamini baranahamagarwa,bimwa akazi.

Bamwe mu bakoze ibizamini byo kwigisha mu mashuri abanza mu karere ka Nyamagabe,baravuga ko barenganyijwe nyuma yo gutsinda ibizamini ariko bajya gutangira akazi bakabwirwa ko impamyabumenyi zabo zitabemerera kwigisha mu mashuri abanza. Ushinzwe uburezi mu karere we aravugako iki kibazo cyatewe no kwibeshya mu gutoranya abemerewe gukora ikizamini,kuko bo ngo nubwo bize uburezi bw’amashuri abanza ariko bakurikiranye by’umwihariko (...)

Uburezi

GASABO-GISOZI: Abana bataye amashuri basigaye birirwa basunika imodoka.

Mu muhanda wangiritse wa Gisozi–Karuruma hagaragaramo abana bataye ishuri aho birirwa basunika moto n’imodoka byasaye bityo bakavuga ko ikorwa ry’uyu muhanda ari ryo rizabasubiza ku ishuri ngo kuko bahabonera amafaranga. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisozi bwo butangaza ko bugiye kurushaho kugirana inama n’ababyeyi ngo harebwe icyakorwa. Ni umuhanda umaze imyaka irenga ibiri udindiye, aho ku gice cyawo cy’igishanga twahasanze abana bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 12 na 15 bakora akazi ko (...)

Uburezi

Rusizi-Muganza: Abana bataye amashuri hari abafungiwe ku murenge bafatiwe mu mukwabo.

Aba bana bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi biganjemo abakiri bato ahanini ngo bataye ishuri kubera ibibazo by’amikoro biri mu miryango yabo,aho bemeza ko ababyeyi babo batabaha ibikenewe byose ngo babashe kujya kwiga,mu mukwabo watangiye kuwa mbere tariki ya 12 Nzeri 2018 aba bana bose bari gufatwa bakajyanwa ku biro by’umurenge wa Muganza bakajonjorwamo abemera gusubira mu ishuri hakaba n’abari gusigara bafunzwe mu gihe bataroherezwa mu bigo ngororamuco. Buri mwana wese bari (...)

Uburezi

Rwanda: HEC yanze kugira icyo ivuga ku banyarwanda babuze "Equivalence" Y’impamyabumenyi zabo.

Mugihe abanyarwanda bize muri kaminuza zo hanze y’u Rwanda iyo barangije basabwa kujyana impamyabumenyi zabo mu nama nkuru ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza HEC kugira ngo zihabwe agaciro kangana n’izabize mu Rwanda bimwe bita " EQUIVALENCE" Mu ndimi z’amahanga hari abagaragaza ko hashize imyaka myinshi baratanze ibisabwa byose ariko ngo bategereje ko uru rwego rubasubiza baraheba bityo bikaba bituma batabona akazi mu Rwanda. Ubuyobozi bw’uru rwego bwanze kugira icyo butangaza kuri (...)

Uburezi

CIESK: Bamaze imyaka 8 bategereje Diplome zabo amaso yaheze mu Kirere

Bamwe mu banyeshuri barangije ku kigo cy’amashuri cya Centre Islamique d’Enseignement de Kigali ahazwi nka CIESK bagera kuri 40, baravuga ko barangije amashuri yabo yisumbuye mu mwaka wa 2010 mu ishami ry’Ubucuruzi n’icungamari Commerce et Comptabilité, kuri ubu imyaka ikaba ishize ari 8 batarabona impamyabumenyi zabo. Gusa 2 muri bo nyuma y’imyaka 3, barangije barazibonye. Manario Mohamad, umwe mu bazibonye, avuga ko byamutwaye imyaka 3 nyuma yuko ajyaniye ifoto ku kigo cy’igihugu (...)

Uburezi

Burera: Urugendo rurerure ruracyabuza abana gukomeza amashuri

Ni ikibazo abatuye mu kagari ka Kamanyana kari ku mupaka w’u Rwanda na Uganda mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera bavuga ko kibahangayikishije cyane ngo kuko urugendo rurerure abana barangije amashuri abanza baba basabwa gukora ngo babashe kugera ku yandi mashuri afite uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 hari abo ruremerera cyane bikabaviramo kureka ishuri. Ku bw’iyi mpamvu nta kindi cyifuzo abatuye muri aka gace bafite uretse kuba ishuri ribanza rya Cyanika rihubatse ryakwagurwa na (...)