Ubukungu

Mu gihe hari bamwe mu batuye umujyi wa Musanze bavuga ko amazu yabo ashaje ku buryo yenda no kubagwaho ariko badashobora kwemererwa kuyavugurura kubera inyubako ziteganywa n’igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi ngo zirenze ubushobozi bwabo, Ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko budashobora kwemera mu buryo ubwo ari bwo bwose ko hari inzu izamurwa ku butaka bw’uyu mujyi itari umuturirwa (Etage) nk’uko biteganywa n’igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi. Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko (...)

Inkuru irambuye...
Ubukungu

Musanze: "Ntitwakwemerera uwo ariwe wese kubaka inzu yishakiye muri uyu mujyi" - Meya

Mu gihe hari bamwe mu batuye umujyi wa Musanze bavuga ko amazu yabo ashaje ku buryo yenda no kubagwaho ariko badashobora kwemererwa kuyavugurura kubera inyubako ziteganywa n’igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi ngo zirenze ubushobozi bwabo, Ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko budashobora kwemera mu buryo ubwo ari bwo bwose ko hari inzu izamurwa ku butaka bw’uyu mujyi itari umuturirwa (Etage) nk’uko biteganywa n’igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi. Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko (...)

Ubukungu

Muhanga: Basenyerwa n’ amazi ava mu kirombe cy’ amabuye y’ agaciro.

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Kiyoro mu kagari ka Remera mu murenge wa Muhanga w’ akarere ka Muhanga baravuga ko babangamiwe n’ amazi avanze n’ ibyondo ndetse n’ amabuye bituruka mu kirombe cy’ amabuye y’ agaciro cya Kampani ya MUNSAD Minerals Ltd, bitewe n’ uko ngo abangiriza ibikorwa birimo inzu, amashyamba n’ ibindi. Uretse kuba bibangiriza ibikorwa ngo binatuma barumbya imyaka isanzwe yuhirwa irimo inyanya n’ iyindi bitewe n’ uko babuze amazi yo kuyivomera dore ko ngo aya aturuka muri iki (...)

Ubukungu

Gicumbi: Ikibazo cy’imbuto n’ifumbire kigiye gucyemurwa mu buryo burambye-Minagri.

Iyo igihe cy’ihinga kigeze ni bwo usanga benshi mu bahinzi binubira ko bategerereza ifumbire n’imbuto bakayibura byanaza bikaza bitinze bityo bigatuma bahinga bekererewe umusaruro ugatuuba(Ukagabanuka). Imbuto bamwe bavuga ko zitinda kubageraho ni iy’ibigori ndetse n’ibirayi nkuko byasobanuwe na bamwe mu baturage bo mu mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Gicumbi harimo Cyumba na Manyagiro. Iyo ugerageje gutega neza amatwi abaturage, bumvikanisha ko aho bipfira cyane ari mu nzego z’ibanze. (...)

Ubukungu

Burera: Abahinzi babangamiwe n’abaza kubapakirira ibirayi bitwikiriye ijoro.

Ni abaturage bo mu murenge wa Butaro barimo gusarura ibirayi bavuga ko baba bakuye ku manywa nyamara babigeza aho bigomba kubipakiriza bagategereza ko bapimurirwa bagaheba, kugeza ubwo abaza kubapakirira barindira kwitwikira ijoro nk’uko bamwe muri bo babibwiye TV/Radio1. Aba bahinzi bemeza ko nta kindi kiba kigambiriwe mu kwanga kubapimurira hakibona, uretse kubona urwaho rwo kubiba nk’uko bakomeza babivuga. Ubuyobozi bw’umurenge wa Butaro budahakana ingaruka mbi abahinzi bahurira nazo (...)

Ubukungu

Muhanga: Sosiyete ya MUNSAD igiye guha abaturage ingurane ku masambu yabo imaze imyaka 5 icukuramo amabuye.

Mu mpera z’ ukwezi gushize ni bwo TV na Radio One byatangiye kubagezaho iyi nkuru yavugaga ko Kampani icukura amabuye y’ agaciro yitwa MUNSAD Minerals Ltd yari imaze imyaka igera kuri 5 iyacukura mu butaka bw’ aba baturage batarahabwa ingurane nk’ uko ngo bari babyumvikanyeho mu masezerano babanje kugirana ,Ubu butaka buherereye mu murenge wa Muhanga w’ akarere ka Muhanga. Nubwo Munyarugerero Damien uyobora akaba na nyiri iyi Kompani atemeraga ko amaze iki gihe cyose akorera mu butaka bw’ (...)

Ubukungu

Gicumbi: Minisitiri Kaboneka arasaba abikorera n’abashoramari kwishyira hamwe

Iyo uganiriye na bamwe mu bagenda,abatuye n’abakorera mu mujyi wa Gicumbi kimwe mu byo bahurizaho ni iterambere ry’uyu mujyi rigenda biguru ntege ndetse n’akajagari n’inzu zishaje cyane bikigaragara muri bimwe mu bice byawo. Ibi akaba ari bimwe mu byo minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iheraho isaba abikorera by’umwihariko abo mu karere ka Gicumbi kwishyira hamwe bagahuza imbaraga bagateza imbere aka karere n’umujyi wako. Ubwo muri uyu wa kabiri tariki ya 09 Nzeri 2018 , minisitiri (...)

Ubukungu

Musanze: Bamaze imyaka 6 bategereje ingurane z’ahanyujijwe imihanda

Bifashishije inyandiko zitari nke bandikiye inzego zinyuranye bazisaba ubufasha muri iki kibazo, abaturage bafite amasambu yanyujijwemo imihanda mu mudugudu wa Kabaya akagari ka Ruhengeri umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze babwiye TV/Radio1 ko imyaka ibaye itandatu bategereje ingurane z’amasambu yabo yaciwemo imihanda. Aba baturage bavuga ko ikoreshwa ry’amasambu yabo mu nyungu rusange batabanje kurimenyeshwa, ahubwo ngo nyuma ni bwo akarere ka Musanze kabasezeranyije ingurane ariko (...)

Ubukungu

Musanze: Kuzamura ibiciro kw’abacuruzi b’ibirayi ntibivuze ko n’umuhinzi agomba kubizamura – Minisitiri w’ubucuruzi

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yateraniye mu karere ka Musanze mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 igamije gucoca ikibazo cy’akajagari mu bucuruzi bw’ibirayi, ni ishyirwaho ry’igiciro kimwe cyagombaga gukurikizwa mu gihugu hose, biturutse ku kuba umusaruro ngo wari wabaye mwinshi ku isoko bigatuma igiciro kigwa. Bijyanye n’uko iminsi yagiye yisunika umusaruro waje gukendera ndetse ibirayi ku isoko biba iyanga, igiciro nacyo kiratumbagira, inyungu ariko bamwe mu bahinzi baganiriye na TV/Radio1 (...)

Ubukungu

Ruhango- Byimana: Bamaze imyaka ibiri basabye kugezwaho umuriro uri mu metero zitageze kuri 200 ariko ntibarawubona

Umurenge wa Byimana, ni umwe mu yigize akarere ka Ruhango iri kubakwamo inzu zo guturamo zijyanye n’ icyerekezo. Nyamara uduce tumwe na tumwe mu turi kubakwamo izi nzu umuriro w’ amashanyarazi ntutugeramo. Urugero ni urw’ ako mu nsi y’ ibiro by’ uyu murenge aho ingo zikabakaba muri 40 ari zo zibarurwa nk’ izidafite umuriro w’ amashanyarazi mu gihe izo ruguru ndetse n’ izo hakurya yazo zo ziwufite. Abatuye muri izi ngo zidafite umuriro w’ amashanyarazi bavuga ko nyuma yo gusaba ubuyobozi (...)

Ubukungu

Ruhango- Byimana: Ngo ibyangijwe hagurwa umuhanda na nubu ntibirabarurwa.

Mu mpera z’ ukwezi kwa 5 kw’ uyu mwaka ni bwo TV na Radio One byatangaje bwa mbere ko bamwe mu batuye n’ abafite ubutaka ku muhanda uri gusubirwamo uhereye ahitwa Kirengere mu murenge wa Byimana ugakomereza mu wa Bweramana, mu wa Mwendo no mu wa Kabagari yose yo mu karere ka Ruhango ndetse no mu two bihana imbibi twa Karongi na Nyamagabe bari bari kwangirizwa imyaka ndetse n’ inzu na Kampani yari iri kuwukora. Iki gihe aba baturage bavugaga ko inzu ndetse n’ imyaka byabo byari biri kurenzwaho (...)