Politiki

Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2018 Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yakiriwe ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye kugirira mu Rwanda. Perezida Jinping wari umaze igihe cy’amezi abiri ategerejwe mu Rwanda, yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru atwawe n’indege ya Air China yari ikubutse muri Sénégal aho yahuye na Perezida Macky Sall. Yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Madamu ndetse n’abandi bayobozi (...)

Inkuru irambuye...
Politiki

Kigali: Perezida w’ubushinwa yagiriye uruzinduko mu Rwanda.

Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2018 Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yakiriwe ku Kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiye kugirira mu Rwanda. Perezida Jinping wari umaze igihe cy’amezi abiri ategerejwe mu Rwanda, yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru atwawe n’indege ya Air China yari ikubutse muri Sénégal aho yahuye na Perezida Macky Sall. Yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Madamu ndetse n’abandi bayobozi (...)

Politiki

Gicumbi: Baranenga abayobozi babatunguza inama z’igitaraganya bikabicira imirimo

Bamwe mu batuye imirenge itandukanye y’akarere ka Gicumbi baranenga abayobozi babatunguza inama z’ikitaraganya bikabicira imirimo. Ni kenshi hirya no hino mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gicumbi abayobozi mu nzego za leta bakoresha abaturage inama babagezaho ubutumwa bujyanye na gahunda zitandukanye za leta. Mu kwitabira izi nama hari bamwe mu baturage banenga bamwe mu bayobozi babatunguza inama cyane cyane iyo hari abayobozi b’akarere cyangwa mu nzego zo hejuru babasuye. Ibintu (...)

Politiki

Burera: Perezida Kagame arihanangiriza abayobozi batuma abaturage bajya gushaka service mu mahanga.

Mu nkuru TV/Radio1 byabagejejeho mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, abaturage bo mu kagari ka Kamanyana mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera bavugaga ko bahitamo kujya kwivuriza I Bugande nk’inkurikizi y’ikibazo cyo kutagira ivuriro hafi yabo, bigatuma kwambuka umupaka babona aribyo biborohera. Iki kibazo cy’abaturage bambuka imipaka bagiye gushaka service zimwe na zimwe hanze y’igihugu, ni imwe mu ngingo umukuru w’igihugu yagarutseho ku itariki ya 4 Nyakanga uyu mwaka, ubwo u Rwanda (...)

Politiki

Rwanda: Amajwi 5% si menshi k’uwifuza kuba umudepite mu Rwanda – Prof MBANDA.

Ibi komisiyo y’igihugu y’amatora yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu kabiri cyari kigamije kugaragaza aho imyiteguro y’amatora y’abadepite igeze. Mu gihe biteganyijwe ko taliki ya 6 Kanama 2018 aribwo hazasohoka urutonde ntakuka rw’abemewe kwiyamamariza kuba abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, bamwe mu bifuza kwiyamamaza nk’abakandida bigenga bakunze kugaragaza ko amajwi 5% asabwa umukandida wigenga ari menshi ariko Prof. KALISA MBANDA umuyobozi wa Komisiyo (...)

Politiki

Rwanda: FPR yatangaje abantu 70 bazayihagararira mu matora y’abadepite.

FPR Inkotanyi yatangaje urutonde rw’abakandida b’abadepite bazahagararira uyu muryango mu matora ateganyijwe muri Nzeri, barimo 70 bawukomokamo, abandi 10 bakaba abo mu mitwe ya politiki yifatanyije nayo. Inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yateranye kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Nyakanga 2018 , iyobowe na Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wayo, ni yo yatangarijwemo urutonde rw’abakandida mu matora y’Abadepite. Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe (...)

Politiki

Rwanda: Perezida Kagame yihanangirije abaminisitiri basura abaturage ari uko nawe agiyeyo

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi guhora begera abaturage bakabakorera ibyo babagomba, yihanangiriza by’umwihariko abagize Guverinoma bagerayo gusa iyo nawe yagiyeho. Mu Nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yateranye kuri iki Cyumweru, iyobowe na Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wayo, yatangiyemo impanuro ku bayobozi muri rusange, ko buri gihe bagomba kumenya inshingano bafite ku baturage. Mu ijambo rye Umukuru w’Igihugu yageze aho anenga abayobozi usanga bamanutse (...)

Politiki

Djibouti: Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Agace k’ubuhahirane mpuzamahanga.

Perezida Paul Kagame yageze muri Djibouti kuri uyu wa Kane aho yatumiwe na Perezida Ismaïl Omar Guelleh mu birori byo gufungura ku mugaragaro agace k’ubuhahirane mpuzamahanga muri iki gihugu. Perezida Kagame witabiriye itangizwa ry’agace k’ubuhahirane (Djibouti International Free Trade Zone) muri Djibouti yagaragaje ko kazafasha mu kunoza ubucuruzi muri Afurika. Yagize ati “Ndashaka kugaragaza ibyishimo mfite byo kuba nifatanyije na Perezida (Ismaïl Omar Guelleh) n’abayobozi bo muri aka (...)

Politiki

Nyabihu: Meya mushya yakirijwe urusobe rw’ibibazo by’umucanga.

Tariki 29 Kamena 2018 ni bwo habaye amatora yo gusimbuza abayobozi b’uturere dutandukanye bari bamaze iminsi begura urusorongo, akarere ka Nyabihu ni kamwe mu two komite nyobozi yose (umuyobozi w’akarere n’abamwungirije) bari bareguye. Mu nteko rusange ya mbere abatorewe kuyobora akarere ka Nyabihu bahuriyemo n’abaturage mu murenge wa Rugera kuri uyu wa kabiri tariki 3 Nyakanga 2018, bakirijwe uruhuri rw’ibibazo byiganjemo iby’ubutaka abaturage bavuga ko abayobozi bayoboraga akarere mbere (...)