Imibereho y’abaturage

Nyuma y’iminsi mike tubagejejeho inkuru y’abaturage batuye imirenge ya Maraba na Kigoma ho mu karere ka Huye basabaga ubufasha bwo kubakirwa ikiraro ku mugezi wa Mwogo utwara ubuzima bw’abantu ,Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatatu uyu mugezi wa Mwogo watwaye undi mwana w’umukobwa anyereye ku iteme ry’ibiti bikinze kuri uyu mugezi akaba ataraboneka.

Inkuru irambuye...
Imibereho y’abaturage

Muhanga- Nyarusange: Bamaze amezi 5 badahembwa mugihe basanzwe bahembwa mu minsi 15.

Ngo ni ukwezi kwa 5 gushize abakorera umushinga wa LVEMP mu bikorwa byo kubungabunga icyogogo cy’ umugezi wa Nyabarongo ku ruhande rw’ akarere ka Muhanga badahembwa mu gihe mbere yo gutangira akazi bari basezeranyijwe kuzajya bahembwa mu minsi 15 gusa. Kuba aba baturage ahanini bakomoka mu murenge wa Nyarusange batarahembewe igihe ngo biri kubagiraho ingaruka zinyuranye zirimo kwitwa ba Bihemu n’ abo bakaga amadeni bababwira ko nta byumweru bibiri bishira badahembwe, kubura amafaranga yo (...)

Imibereho y’abaturage

Ngoma: Ikorwa ry’umuhanda ryasize inzu mu manegeka.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngoma bafite amazu yasizwe mu manegeka kubera ibikorwa byo kwagura umuhanda Ngoma -Kirehe baravuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga kubera ko amazu yabo agiye kubagwaho kandi ngo bakaba bari bijejwe ko bazahabwa ingurane bakajya gutura ahandi none ngo barategereje baraheba kugeza ubu rero ngo bakaba bahorana impungenge ko isaha n’isaha ayo mazu barimo yazabagwaho (...)

Imibereho y’abaturage

Nyanza: Aba mu nzu yenda kumugwaho.

Umukecuru zabibu Nyiramihigo utuye mu kagali ka Kavumu umurenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza,arasaba ubufasha bw’icumbi nyuma yo gusazirwaho n’inzu ikaba yenda kumugwira, mu gihe avuga ko atishoboye kuko atunzwe n’abagiraneza. Ubuyobozi bw’akagali ka Kavumu buravuga ko buteganya kumwubakira bikazaba byarangiye mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.

Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Abakuru b’imidugudu barashinja ubuyobozi kwanga kubasubiza ayo batanze biyishyurira mitiweri.

Mugihe ubusanzwe abakuru b’imidugudu mu Rwanda batangirwa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, bamwe bo mu midugudu y’akarere ka Gicumbi baravuga ko ubuyobozi bw’aka karere ndetse n’ubw’imirenge bwabasabye kwiyishyurira uwo musanzu ariko amafaranga bakazayasubizwa kubera ko ngo atari yakaboneka,none ngo amaso yaheze mu kirere. Bamwe muri bo mu midugudu 630 igize akarere ka Gicumbi baravuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 babwiwe ko bagomba kwiyishyurira mitiweri ariko bagahita (...)