Ifoto y’umunsi

Ifoto y’umunsi

Cristiano Ronaldo - Juventus F.C.

Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Real Madrid, umukinnyi Cristiano Ronaldo waguzwe n’ikipe ya Juventus kuri iki cyumweru tariki ya 15 Nyakanga 2018 yageze mu gihugu cy’ubutaliyani aho yagiye gukora ikizamini cy’ubuzima. Uyu munya Portugal Ronaldo w’imyaka 33 yatwaranye n’iyi Kipe y’ibwami ibikombe bine bya Champions League mu myaka itanu ishize na bibiri bya Shampiyona ya Espagne “La Liga” Byitezwe ko uyu mugabo waguzwe miliyoni 88 z’Amapawundi kuri uyu mugoroba aza kugirana ikiganiro (...)

Ifoto y’umunsi

Amafoto y’ubwiza bw’imirambi n’imisozi y’u Rwanda yafatiwe muri kajugujugu

U Rwanda ruri mu hantu 18 haza ku isonga, ba mukerarugendo n’abandi bashaka kuruhura ubwonko no gutahana ibyishimo bashobora gutemberera mu 2018, ahanini bishingiye ku mutekano uhari n’ibyiza nyaburanga bineza amaso ya buri wese uhakandagiye. Muri iyi myaka, ba mukerarugendo bagana u Rwanda bishimira inyamaswa zihagaragara nk’ingagi zo mu Birunga, Intare n’Inkura ziri muri Pariki y’Akagera, gutembera muri Pariki ya Nyungwe ku kiraro kiri mu kirere, no gucumbika mu mahoteli yubakanye (...)

Ifoto y’umunsi

Rwanda: FPR yatangaje abantu 70 bazayihagararira mu matora y’abadepite.

FPR Inkotanyi yatangaje urutonde rw’abakandida b’abadepite bazahagararira uyu muryango mu matora ateganyijwe muri Nzeri, barimo 70 bawukomokamo, abandi 10 bakaba abo mu mitwe ya politiki yifatanyije nayo. Inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yateranye kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Nyakanga 2018 , iyobowe na Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wayo, ni yo yatangarijwemo urutonde rw’abakandida mu matora y’Abadepite. Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe (...)

Ifoto y’umunsi

Ababeshye Kaminuza ikagura iyi nzu bari mu kaga

Abayobozi ba Kaminuza y’ u Rwanda babajijwe na Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) ikibazo cy’inyubako y’amacumbi y’abanyeshuri iri i Butare (izwi Benghazi) ubu kaminuza ikishyura ishyizeho n’amande y’ubukererwe kandi idakoreshwa kuko yaguzwe yarangiritse. Abadepite basabye kaminuza kugaragara ababeshye Leta bose kuri iyi nzu ngo babiryozwe. Abagize PAC uyu munsi bavuze ko iyi nyubako ya Kaminuza iteye agahinda n’isoni urebye uko imeze n’akayabo (...)

Ifoto y’umunsi

Kagame na Macron beretswe ibikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho birimo n’iby’abanyarwanda

Perezida Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, basuye imurika ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga rijyanye n’Inama ya VivaTech iri kubera mu Mujyi wa Paris. Kuri uyu wa Kane Umukuru w’Igihugu yitabiriye Inama ya ‘Viva Technology’, ihuje ibigo bigitangira ishoramari mu ikoranabuhanga n’abayobozi baturutse mu mpande zose z’Isi. Uyu mwaka, ibigo by’ishoramari mu ikoranabuhanga bigera kuri 60 byo muri Afurika harimo n’ibyo mu Rwanda byamuritse ibyo bimaze kugeraho binabona n’umwanya wo (...)