NGABIRANO Olivier

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (85)

Ubukungu

Gicumbi-Manyagiro: Barashinja ubuyobozi kubarandurira imyaka nkana .

Bamwe mu bafite imirima mu murenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi babangamiwe n’amafaranga y’amande bacibwa n’ubuyobozi bw’umurenge hiyongereyeho no kubarandurira imyaka bazira ko bahinze igihingwa kitateganyijwe nyamara batabimenyeshejwe mbere y’igihe. Aba baturage bavuga ko uciwe amande acibwa 20,000Frws nayo atagira gitansi. Bakabiheraho basaba ubuyobozi kujya babamenyesha hakiri kare igihingwa bazahinga ahantu hateganyijwe mbere muri uyu murenge cyangwa hagashyirwa ibyapa (...)

Ubukungu

Gicumbi: Barinubira ibura ry’umuriro rya buri kanya

Abatuye mu karere ka Gicumbi barimo n’abahakorera imirimo isaba umuriro w’amashanyarazi barinubira icikagurika rya hato na hato ryawo rimaze igihe kirekire aho bamwe bibaviramo gushya kw’ibikoresho bimwe na bimwe abandi akazi kagahagarara. Kubera igihombo bavuga ko baterwa no kubura kwa buri kanya k’uyu muriro barasaba ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG gukemura iki kibazo umuriro ukajya uza nk’uko bisanzwe cyangwa mu gihe umuriro utaribuboneke bakabimenyeshwa mbere. Mu kiganiro Fugence (...)

Ubukungu

Gatsibo: Ubutaka bwitiranyijwe n’ubwa leta bima abaturage ibyangombwa.

Abaturage bafite amasambu mu mudududu wa Akamasine akagari ka Gakenke mu murenge wa Kiramuruzi akarere ka Gatsibo , baravuga ko bahuye n’akarengane ko kuba ubutaka bwabo bwariswe ubwa Leta maze ntibahabwa ibyangobwa byabwo.Aba baturage uko ari 14 bashimangira ko nyuma byaje kugaragara ko ari ubwabo ariko nabwo ntibahabwa ibyangombwa byabwo bityo bamaze igihe kirekire basiragira mu nzego z’ubuyobozi ariko ntibafashwe kubona ibyo byangombwa. Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gatsibo (...)

Ubukungu

Gicumbi: Muri Manyagiro Amasambu yabo yanyujijwemo imiyoboro y’amazi ntibahabwa indishyi.

Mu murenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi hari bamwe mu bahatuye bavuga ko hashize umwaka urenga mu masambu yabo hanyujijwemo imiyoboro y’amazi irimo ibigega,amavomo n’ibindi, none kugeza n’ubu bakaba batarahabwa indishyi. Bagasaba ubuyobozi bw’akarere kubishyura kuko bamaze kugwa mu gihombo cyo kutabyaza umusaruro iyo mitungo yangijwe. Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwemera ko hari abaturage bo muri uyu murenge wa Manyagiro bufitiye umwenda w’indishyi z’ibyangijwe n’imiyoboro y’amazi (...)

Politiki

Gicumbi: Abakozi bane b’akarere batawe muri yombi

Abakozi bagera kuri bane bo mu Karere ka Gicumbi batawe muri yombi na Polisi bacyekwaho ibyaha birimo gutanga amasoko ya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha inyandiko mpimbano. Abatawe muri yombi ni Kagwene Viateur wari umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Habyarimana Jean Baptiste,ushinzwe iterambere , ushinzwe amakoperative n’ubucuruzi; Mashami Protogene, ushinzwe inyubako mu karere ndetse na Mutsinzi Samuel umukozi ushinzwe imirimo rusange mu karere,bose bakaba bafungiye (...)

Ubukungu

Gicumbi: Abaturiye umuhanda Gicumbi – Base barasaba indishyi z’ibyangijwe n’ikorwa ry’ umuhanda.

Yanditswe na Constantin Tuyishimire Bamwe mu baturiye umuhanda wa Gicumbi-Base uri gukorwa n’abashinwa ku bufatanye n’akarere ka Gicumbi baravuga ko umwaka ugiye gushira babaruriwe imitungo yangijwe n’imirimo yo gukora uyu muhanda ariko kugeza ubu bakaba batarahabwa indishyi z’ibyabo byangijwe. Aba baturage biganjemo abo mu mirenge ya Nyankenke, Miyove , na Byumba imwe mu mirenge y’akarere ka Gicumbi uyu muhanda unyuzemo bavuga ko imitungo yabo yangijwe irimo (...)

Umutekano

Nyanza: Yagerageje gutoroka baramurasa arapfa.

Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018 ,Abacungagereza muri Gereza ya Nyanza bishe barashe Nsengiyumva Jotham wari warakatiwe igifungo cya burundu, ubwo yageragezaga gutoroka. Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, CIP Sengabo Hillary, yabwiye TV/Radio one ko Nsengiyumva yasimbutse gereza yari afungiyemo ageze hanze abacungagereza baramubona yiruka baramurasa ahita apfa. Sengabo Hillary yakomeje avuga ko muri iki gihe hagiye gukazwa ubukangurambaga ku bantu bafunzwe, (...)

Ibyegeranyo

Zimbabwe: Amateka ya perezida Mnangagwa, Igice cya I

Yanditswe na Aimee Beaute Mushashi Ni perezida wa Zimbabwe guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017,akaba yarahoze ari visi perezida yungirije Robert Mugabe kuva mu mwaka wa 2014 kugeza mu kwezi kwa 11 uyu mwaka , ubwo Mugabe yamukuraga kuri uyu mwanya amushinja imyitwarire mibi no kudafasha bagenzi be mu kazi. Emmerson Dambudzo Mnangagwa yabaye inshuti y’akadasohoka ya Robert Mugabe haba mbere ndetse na nyuma yo kugirwa visi perezida. Umubano we na Mugabe waje guhinduka (...)

Umuco

Rwanda: Ikinyarwanda gishobora gucika burundu ku Isi – UNESCO

Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco(UNESCO) igaragaza ko ikinyarwanda kiri mu ndimi 6000 zishobora kuzimira muri iki kinyejana cya 21 niba nta gikozwe. Usibye imivugire y’ururirmi rw’Ikinyarwanda kuri benshi ngo isigaye itanoze bitewe n’impamvu zinyuranye nkuko bamwe mu Banyarwanda babibona. Bamwe bavuga ko no muri serivisi zitandukanye haba mu nzego za leta ndetse n’abikorera ngo bigoye kubona ahakoreshwa uru rurimi. Umwe muri aba baturage yagize ati (...)

Ubukungu

Gicumbi-Nyankenke: Batanze amafaranga ngo bahabwe umuriro baraheba.

Bamwe mu batuye umurenge wa Nyankenke mu karere ka Gicumbi baravuga ko bamaze imyaka irenga itatu batanze amafaranga ngo bahabwe umuriro w’amashanyarazi ariko kugeza n’ubu bakaba barawubuze n’amafaranga batanze ntibamenye irengero ryayo. Abo mu kagari ka Kigogo bavuga ko mu myaka itatu ishize buri umwe yagiye atanga amafaranga 15.000Frws kuzamura kugira ngo bahabwe umuriro w’amashanyarazi gusa ngo kugeza na n’ubu umuriro ntibawubonye n’amafaranga batanze ntibazi irengero ryayo . Ngo (...)

Send a message