Hirwa Benjamin

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (30)

Imibereho y’abaturage

Burera: Meya arashinjwa gukingira ikibaba umuyobozi bava inda imwe.

Intandaro y’iki kibazo ni iyubakwa ry’ivuriro rya Kamanyana ryagombaga kubakwa ahitwa Ryabiteyi, mu kagari ka Kamanyana mu murenge wa Cyanika, nk’uko abaturage bari bifuje ko amafaranga agenerwa imidugudu mu rwego rwo kwiteza imbere aricyo gikorwa yashorwamo, ndetse bakongeraho n’ubwitange bwabo aho ngo buri muturage yatangaga amafaranga igihumbi (1,000). Abaturage bavuga ko batazi irengero ry’ayo mafaranga yose kuko ibikorwa byo kububakira ivuriro byahagaze mu kwezi kwa gatatu 2014, kandi (...)

Ubukungu

Burera: Hotel yashowemo Miliyoni 500 Frw imaze umwaka n’igice yarabuze isoko

Ubusanzwe uturere ntidukora ibijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari, ariko inama njyanama y’akarere ka Burera yateranye mu mpera z’umwaka wa 2014 yemeje ko ako karere kagomba kubaka hoteli mu rwego rwo gutinyura abikorera n’abashoramari. Ku itariki ya 10 Nyakanga 2016, Habumuremyi Evariste, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu, yahamirije itangazamakuru ko iyi hoteli yamaze kuzura, icyari gisigaye gusa ari ugushyiramo ibikoresho. Nyuma y’umwaka n’igice inyubako z’iyi hotel (...)

Ubukungu

Burera: Ngo nta kibazo ubuyobozi bubona cyo kuba abaturage bamaze imyaka 3 nta ngurane .

Imyaka ishize ari itatu akarere ka Burera gatangiye umushinga wo gukora uyu muhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho, ubuyobozi bw’akarere ka burera buvuga ko ikorwa ry’uyu muhanda ryatangiriye mu gice cya Base-Kirambo, ari naho bikiri kugeza ubu. Abagombaga kwimurwa mu gice cya Butaro-Kidaho bo kuri ubu barataka igihombo gikomeye bagabijwe no kuba bamaze imyaka itatu babujijwe kugira ikindi gikorwa bongera gukorera ahagenwe nk’imbago z’uyu muhanda kandi n’ingurane ku mitungo yabo babariwe bakaba (...)

Umutekano

Burera: Ubuyobozi burashinja abaturage gukabiriza ikibazo cy’ubujura

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera babwiye TV/Radio1 ko muri iyi minsi barembejwe n’ubujura buciye icyuho burimo kwibasira imyaka iri mu mirima yewe ngo abo bajura ntibatinya no kwitwikira ijoro bagapfumura amazu. Ni ubujura aba baturage bemeza ko butizwa umurindi no kuba n’ababufatirwamo badahanwa uko bikwiye ahubwo ngo n’ufashwe agashyikirizwa inzego z’umutekano agahita arekurwa. Iki ni ikibazo ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo buvuga ko kidahari kuko ngo (...)

Imibereho y’abaturage

Musanze: Ngo urwagwa rutengewe mu rugo ntirwemerewe kugera ku butaka bw’aka karere

Yanditswe na Hirwa benjamin Ahagana mu masaha y’agasusuruko ko kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2017 ubwo TV/Radio1 byageraga ahazwi nko mu Kinkware, ni mu murenge wa Nkotsi mu rugabano rw’akarere ka Nyabihu n’aka Musanze, twahasanze amagare menshi ahetse urwagwa ruturutse mu bice binyuranye ruje gucuruzwa mu karere ka Musanze, ariko bene rwo bangiwe kurwinjirana ku butaka bw’aka karere ngo babwirwa ko rutujuje ubuziranenge, ndetse rumwe runamenwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nkotsi n’uwa (...)

Umutekano

Nyabihu: Abadasso bakubise umwana baramuvuna azira kuvuga ko botsa ibijumba

Abaturage bo mu murenge wa Mulinga mu karere ka Nyabihu babwiye TV/ Radio 1, ko muri iyi minsi hari kwigaragaza urugomo rukabije rukorwa n’abagize urwego rusanzwe rufasha inzego z’ibanze mu gucunga umutekano (DASSO). Zimwe mu ngero bagarutseho ni aho ngo hari abagore batatu baherutse gukubitwa n’aba bashinzwe umutekano babahora ko bagendaga bacanye amatoroshi. Bagaruka kandi ku mwana w’umuhungu ufite imyaka 15 y’amavuko wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuli yisumbuye wakubiswe n’abadasso (...)

Umutekano

Burera: Abanyarwanda 48 bashobora kuba bafungiwe muri Uganda

Nk’uko bamwe mu batuye umurenge wa Kagogo mu karere ka Burera babibwiye TV/Radio1, ngo hari abaturage bagera kuri 48 baherutse gufatirwa muri Uganda nyuma y’uko bari bambutse bagiye guhahirayo nk’uko abaturiye umupaka bari basanzwe babikora, ariko bagatungurwa n’umukwabo wakozwe mu cyumweru gishize. Aba baturage bavuga ko mu bafashwe harimo n’abari bafite ibyangombwa basanzwe bambukirayo bagiye guhahirayo nyamara ngo bakarenga bagafatwa, ibintu kugeza ubu byababereye urujijo. Ubuyobozi (...)

Ubukungu

Musanze: Ibirayi byahagurukije Minisiteri eshatu.

Nyuma y’ibibazo binyuranye bikubiye mu nkuru zitandukanye TV/Radio1 byagiye bibagezaho mu minsi ishize aho abahinzi b’ibirayi bakomeje gutaka igihombo ku musaruro wabo, igihombo ahanini usanga gihemberwa n’amanyanga ashinjwa abacuruzi babyo uhereye ku ikusanyirizo kuzagera ku isoko abateka babihahiraho. Mu gihe ababikura ku ikusanyirizo babigeza ku babicuruza bakunze kwiregura bavuga ko impamvu yo kunama ku bahinzi ari uko nabo abo babigemurira babaga bamanuye, mu nama idasanzwe yayobowe na (...)

Ubukungu

Musanze: Imyaka 7 irashize bategereje ingurane z’ahanyujijwe amashanyarazi

Nk’uko aba baturage bo mu kagari ka Nyarubuye mu murenge wa Musanze ho mu karere ka Musanze babivuga, ngo ubwo mu 2011 hanyuzwaga umuyoboro w’amashanyarazi uhuriweho n’imirenge ya Shingiro na Musanze, ibiti byose byari mu muhora w’uwo muyoboro byaratemwe ndetse n’imyaka y’abaturage irahangirikira, basezeranywa kuzahabwa ingurane kuri iyo myaka yabo ndetse n’ibiti byatemwe nyamara ngo kugeza aya magingo amaso yaheze mu kirere ari nako badahwema gusabwa gufunguza amakonti bakabikora ariko ayo (...)

Imibereho y’abaturage

Nyabihu: Ngo abayobozi banga kubasura kubera Kutagira umuhanda

Yanditswe na HIRWA Benjamin Bamwe mu batuye mu murenge wa Mulinga muri aka karere ka Nyabihu babwiye TV/Radio1 ko kimwe mu bibazo bikomeye bibahangayikishije ari ukutagira umuhanda, ibi bituma imigenderanire n’ubuhahirane bitaborohera ku buryo ngo no kugeza umurwayi kwa muganga bibasaba kumuheka mu ngobyi kuko nta kinyabiziga icyo ari cyose bashobora kubona hafi ngo bakifashishe. Kubw’imiterere y’aka gace batuyemo n’iki kibazo cyo kutagira imihanda, abatuye uyu murenge wa Mulinga bavuga (...)