Costantin Tuyishimire

    Uyu munyamakuru amaze kwandika inkuru: (32)

Umutekano

Gicumbi: Barembejwe n’ubujura bukorwa n’insoresore zipfumura amazu

Bamwe mu batuye n’abagenda mu mujyi wa Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru bahangayikishijwe n’ubujura burimo gutobora inzu ndetse no gutega abantu bakamburwa cyane cyane mu masaha y’ijoro bikozwe ahanini n’insoresore zitagira icyo zikora. Mu kiganiro na TV na Radio One aba baturage bagaragaza ko iki ari ikibazo gishingiye ku kuba ubuyobozi budashyira imbaraga mu kurwanya ubu bujuru dore ko ngo hari na bamwe mu banyerondo bagira uruhare mu kwiba kandi aribo bakagombye guhashya abajura. (...)

Ubukungu

Gicumbi-Byumba: Babiri bamaze kwicwa na ruhurura bayiguyemo

Bamwe mu baturiye ruhurura ya Rwasama iherereye munsi y’isoko rya Gicumbi mu murenge wa Byumba batewe impungenge n’uko yatangiye kubasenyera inzu ndetse no gutwara ubuzima bw’abantu. Ni ruhurura ivana amazi mu mujyi wa Gicumbi by’umwihariko mu isoko ryaho agatwara ubutaka bw’abaturage hafi no gutwara inzu; hakiyongeraho no kuba mu kwezi gushize hari abantu babiri baherutse gupfa bayiguyemo. Aba baturage ngo bakurikije ubukana bw’amazi anyura muri iyi ruhurura ndetse n’ingaruka mbi biri (...)

Umutekano

Gicumbi-Rushaki: Barembejwe n’urugomo rukorwa n’abarembetsi

Bamwe mu batuye akagali ka Karurama umurenge wa Rushaki mu karere ka Gicumbi bahangayikishijwe n’urugomo rukorerwa muri aka gace rukozwe n’abarembetsi bazwiho gutwara no gucuruza kanyanga. Bagasaba ko hakazwa umutekano. Ni nyuma y’aho mu minsi ishize abantu bikekwako ari abarembetsi bazwiho gucuruza kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bageregeje kwicira umuntu mu rugo rw’umwe mu batuye aka kagari ariko umugambi ntibawugezeho gusa ngo bamusize ari intere. None kuri ubu nyiri urwo rugo (...)

Uburezi

Gicumbi: Barashinja kaminuza ya UTAB kubima impamyabumenyi.

Bamwe mu bize muri gahunda izwi nka Post Graduate Diploma in Education muri kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba UTAB barashinja ubuyobozi bw’iyi kaminuza kubima nkana impamyabumenyi zabo nyamara bamaze imyaka isaga ibiri bararangije kuyigamo banujuje ibisabwa. Aba banyeshuri bagera kuri 86 bagaragaza ko buri umwe yagiye atanga amafaranga y’ishuri arenga ibihumbi 800 kugira ngo bige muri iyi gahunda none ngo birangiye badahawe impamyabushobozi kandi bari ku rutonde rw’abagombaga (...)

Ubukungu

Gicumbi-Kageyo: Rwiyemezamirimo yambuye aborozi miliyoni 11Frw.

Bamwe mu borozi n’abacunda bagemura amata ku ikaragiro rya Kageyo mu karere ka Gicumbi baravuga ko uwari rwiyemezamirimo waryo bagemuriraga amata yabambuye akabakaba miliyoni 11 frws. Aba abaturage barimo aborozi n’abacunda bose hamwe 73 bagemuraga amata ku ikaragiro rya Kageyo mu Karere ka Gicumbi mu kwezi kwa mbere kwa 2018,bavuga ko bambuwe na Rwiyemezamirimo ndetse na Koperative KOIAIKA ifite iryo karagiro rwiyemezamirimo yakuragaho amata. Ubuyobozi bwa Koperative aba baturage (...)

Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Umuryango w’abantu 6 uba mu nzu yenda kuwugwaho.

Mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi hari umuryango w’abantu batandatu(umugabo n’umugore n’abana 4) uba mu nzu y’ikirangarira utabaza ubuyobozi ngo ufashwe kubakirwa iyo nzu babamo itarabagwaho kuko utishoboye. Abo ni Nsabimana Jean Damascene na Mukamurenzi Emerence babana nk’umugore n’umugabo bafitane abana bane. Batuye mu mudugudu wa Mucyeli akagali ka Nyarutarama,umurenge wa Byumba. Uyu muryango wabwiye TV na Radio One ko umaze imyaka icumi uba mu nzu ishaje y’ikirangarira (...)

Ubukungu

Gicumbi-Nyankenke: Abubatse inzu ya World vision ngo barambuwe.

Bamwe mu bakoze imirimo yo kubaka inzu ya World Vision igenewe ibikorwa by’isuku mu murenge wa Nyankenke mu karere ka Gicumbi bakomeje gutakambira ubuyobozi bw’aka karere ngo bishyurwe amafaranga bakoreye bayubaka. Hashize hafi imyaka ibiri. Ni abakozi hafi 40 bavuga ko imyaka ibiri igiye gushira bakoze imirimo yo kubaka inzu ya World vision mu murenge wa Nyankenke ariko na nubu bakaba batarishyurwa nyamara bahora batakambira ubuyobozi ngo bishyurwe. Bashingiye ku ngaruka ziri (...)

Ubukungu

Gicumbi-Muko:Abarokotse jenoside bamaze imyaka 24 basaba kubakirwa.

Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batishoboye bo mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi baratakamba ngo bubakirwe bave mu nzu barimo zishaje zenda kubagwaho. Ni imiryango hafi 14 itishoboye y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi bavuga ko hashize imyaka 24 jenoside ibaye basaba ubuyobozi ko bakubakirwa nk’abandi batishoboye ariko bigasa nko guta inyuma ya Huye. Uretse kuba basaba kubakirwa, banagaragaza ko hari (...)

Umutekano

Gicumbi: Kubera gutinya abarembetsi ntibagitanga amakuru kuri Kanyanga

Ni gake hashobora gushira ukwezi mu mirenge y’akarere ka Gicumbi ihana imbibi n’igihugu cya Uganda irimo Kaniga, Cyumba na Rubaya hadafatiwemo ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga biba bivuye mu gihugu cya Uganda bizanwe n’abazwi ku izina ry’abarembetsi bayicuruza bakanayitwara. Urugero nko mu murenge wa Kaniga ufatwa nka rimwe mu marembo ya Kanyanga n’inzira yaguye yayo,buri kwezi hafatwa amalitilo ya Kanyanga arenga 2000 aho hari abaturage banavuga ko ifatwa aba ari nke ugeranyije n’iba (...)

Ubukungu

Gicumbi-Byumba: MINAGRI yisubiyeho iha abahinzi ubuhunikiro yari yabambuye

Kuwa mbere tariki ya 19 gashyantare 2018 ni bwo TV na Radio one byabagejejeho inkuru y’abahinzi bo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi bibumbiye muri koperative KOTEMOGI ihinga ibirayi, ibigori n’ibishyimbo, bavugaga ko mu mwaka wa 2015 minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI) yabahaye ikigega cyangwa ubuhunikiro gusa nyuma bakaza kubwamburwa na kompanyi ya EAX ku mabwiriza ya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI) bigatuma babura aho bahunika imyaka yabo. Aba bahinzi basaga 1000 (...)