Umutekano

GASABO : Umugabo yishe umugore we aburirwa irengero

Yanditswe na Celestin Ntawuyirushamaboko

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 02 Ukuboza 2017, ahitwa Nyabisindu mu murenge wa Remera akarere ka Gasabo umugabo witwa Ndahimana J. Bosco w’imyaka 32 y’amavuko yishe umugore we Musabyimana Denyse wari ufite imyaka 23 bakaba bari banafitanye abana batatu nkuko bitangazwa n’abaturanyi b’uyu muryango.

Aba baturage babwiye TV/Radio one ko mu kumwica yakoresheje amayeri yo kuvuza radio cyane kugira ngo ntihagire abamwumva baba abaturanyi ndetse n’abana be babanaga mu nzu.

Amakuru aravuga ko akimara kwica umugore we yahise aburirwa irengero kuri ubu akaba akomeje gushakishwa n’inzego z’umutekano

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwo buravuga ko uru rugo nta makimbirane bari baruziho dore ko rutari ku rutonde rw’ingo zibanye nabi muri ako gace.

Ibi bibaye nyuma y’ukwezi kumwe n’igice muri uyu murenge habayemo urundi rupfu rufitanye isano n’uru,ni nyuma yaho tariki ya 17 Ukwakira 2017 na bwo Umugabo witwa Alfred Karegeya wo mu murenge wa Remera yishe umugore we Mukeshimana Marie Rose arangije ahita amushyingura mu rugo hejuru y’imva ahatera imboga nk’uburyo bwo kujijisha.