Umutekano

Burera: Ubuyobozi burashinja abaturage gukabiriza ikibazo cy’ubujura

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kagogo mu karere ka Burera babwiye TV/Radio1 ko muri iyi minsi barembejwe n’ubujura buciye icyuho burimo kwibasira imyaka iri mu mirima yewe ngo abo bajura ntibatinya no kwitwikira ijoro bagapfumura amazu.
Ni ubujura aba baturage bemeza ko butizwa umurindi no kuba n’ababufatirwamo badahanwa uko bikwiye ahubwo ngo n’ufashwe agashyikirizwa inzego z’umutekano agahita arekurwa.

Iki ni ikibazo ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo buvuga ko kidahari kuko ngo uretse umujura umwe uherutse gufatirwa mu cyuho yitwikiriye ijoro agakuraho urugi rw’inzu isanzwe ituwemo, ubundi ngo nta kindi kibazo cy’ubujura kigaragara muri uyu murenge nk’uko BUTOYI Louis, umunyamabanga nshingwabikorwa wawo yabibwiye TV/Radio1.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko abaturage bagaragaraza ikibazo cy’ubujura nk’igikabije muri uyu murenge byaba ari ugukabya kuko ngo hagiye hafatwa ingamba zigamije kunoza umutekano cyane cyane muri ibi bihe bishize by’iminsi mikuru isoza umwaka.

N’ubwo ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo butemeranya n’abaturage k’ubukana bw’iki kibazo cy’ubujura kihavugwa, abaturage bo ntibabura gusaba ubuyobozi gushaka inzira iboneye yo guhangana n’ubu bujura cyane cyane hashyirwa imbaraga mu gutegura no gukurikirana amarondo, nayo bakemanga imikorere yayo kuko bamwe ngo batanumva aho abajura b’ijoro banyura kandi irondo riba rihari.

Ibitekerezo:

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

This form accepts SPIP shortcuts [->url] {{bold}} {italic} <quote> <code> and the HTML code <q> <del> <ins>. To create paragraphs, simply leave blank lines.