Umutekano

Burera: Abanyarwanda 48 bashobora kuba bafungiwe muri Uganda

Nk’uko bamwe mu batuye umurenge wa Kagogo mu karere ka Burera babibwiye TV/Radio1, ngo hari abaturage bagera kuri 48 baherutse gufatirwa muri Uganda nyuma y’uko bari bambutse bagiye guhahirayo nk’uko abaturiye umupaka bari basanzwe babikora, ariko bagatungurwa n’umukwabo wakozwe mu cyumweru gishize.
Aba baturage bavuga ko mu bafashwe harimo n’abari bafite ibyangombwa basanzwe bambukirayo bagiye guhahirayo nyamara ngo bakarenga bagafatwa, ibintu kugeza ubu byababereye urujijo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo buvuga ko iki kibazo kitari gisanzwe, icyakora BUTOYI Louis umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge akavuga ko abanyarwanda bafatiwe mu Bugande ari abari bariyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ariko kandi akavuga ko atakwemeranya n’imibare ivugwa n’abaturage kuko bo ngo batarabasha kumenya neza umubare w’abanyarwanda baba bafungiye mu bugande kubera iki kibazo.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru GATABAZI Jean Marie Vianney avuga ko nta byacitse yabayeho, kuko buri gihugu ngo kiba gifite amategeko kigenderaho bityo no kucyinjiramo bikagira inzira binyuramo. Ari naho ahera asaba abaturiye imipaka kujya bigengesera mu kwinjira ku butaka bw’ibindi bihugu batanyuze mu nzira zabugenewe kugirango bahabwe ibyangombwa bikwiriye bityo n’uwagira ikibazo kikabasha gukurikiranwa

Ibitekerezo:

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

This form accepts SPIP shortcuts [->url] {{bold}} {italic} <quote> <code> and the HTML code <q> <del> <ins>. To create paragraphs, simply leave blank lines.