Umutekano

Kuri Station ya Police ya Musambira mu karere ka Kamonyi hafungiye umugabo ukekwaho kwica umwana we w’imyaka itatu amukubise aho yamuhoraga ko yanyaye ku buriri. Ubuyobozi bw’umurenge wa Musambira buvuga ko ibi biteye isoni ku babyeyi bihekura muri ubwo buryo bityo bukaba busaba abaturage kutareresha abana babo inkoni ahubwo bakubahiriza uburengenzira bw’umwana. Uyu mugabo witwa Nyandwi Musitafa yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ngo (...)

Inkuru irambuye...
Umutekano

Kamonyi: Ngo yishe umwana we amushinja kunyara ku buriri.

Kuri Station ya Police ya Musambira mu karere ka Kamonyi hafungiye umugabo ukekwaho kwica umwana we w’imyaka itatu amukubise aho yamuhoraga ko yanyaye ku buriri. Ubuyobozi bw’umurenge wa Musambira buvuga ko ibi biteye isoni ku babyeyi bihekura muri ubwo buryo bityo bukaba busaba abaturage kutareresha abana babo inkoni ahubwo bakubahiriza uburengenzira bw’umwana. Uyu mugabo witwa Nyandwi Musitafa yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ngo (...)

Umutekano

Gicumbi: Abantu batazwi baranduye ibishyimbo by’umuyobozi.

Yanditswe na Constantin Tuyishimire Bamwe mu batuye mu kagaki ka Mulindi umurenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi bahangayikishijwe n’urugomo ruhakorerwa. Ni nyuma y’aho kuwa Gatandatu tariki ya 09 Ukuboza 2017 abantu batazwi baranduriye umurima w’ibishyimbo by’umukuru w’umudugudu wa Rugenda muri aka kagali. Umukuru w’uyu mudugudu Musabyemariya Philomene avuga ko ibishyimbo bye byari bigeze igihe cy’imiteja byaranduwe mu murima ungana na ares 6 aho ngo abagizi ba nabi bamugushije mu (...)

Umutekano

GASABO : Umugabo yishe umugore we aburirwa irengero

Yanditswe na Celestin Ntawuyirushamaboko Mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 02 Ukuboza 2017, ahitwa Nyabisindu mu murenge wa Remera akarere ka Gasabo umugabo witwa Ndahimana J. Bosco w’imyaka 32 y’amavuko yishe umugore we Musabyimana Denyse wari ufite imyaka 23 bakaba bari banafitanye abana batatu nkuko bitangazwa n’abaturanyi b’uyu muryango. Aba baturage babwiye TV/Radio one ko mu kumwica yakoresheje amayeri yo kuvuza radio cyane kugira ngo ntihagire abamwumva baba abaturanyi ndetse (...)

Umutekano

Rusizi: Umunyerondo ngo yakubiswe n’umukuru w’umudugudu amugira intere.

Yanditswe na Alfred Ntakirutimana Umuturage witwa Uwimana Samuel utuye mu mudugudu wa Rusayo, akagari ka Nyange umurenge wa Bugarama ho mu karere ka Rusizi aravuga ko umuyobozi w’uyu mudugudu aherutse kumukubita amusanze ku irondo ngo nuko yashyize amaguru mu mufuka bikaba byaramuviriyemo kuvunika urubavu,ubuyobozi bw’aka kagari buvugako bugiye gushaka uko uyu muturage yagezwa kwa muganga nibyemezwa ko yakubiswe koko uyu muyobozi w’umudugudu azabiryozwa. Uwimana Samuel bivugwa ko yakubiswe (...)

Umutekano

Nyabihu: Abadasso bakubise umwana baramuvuna azira kuvuga ko botsa ibijumba

Abaturage bo mu murenge wa Mulinga mu karere ka Nyabihu babwiye TV/ Radio 1, ko muri iyi minsi hari kwigaragaza urugomo rukabije rukorwa n’abagize urwego rusanzwe rufasha inzego z’ibanze mu gucunga umutekano (DASSO). Zimwe mu ngero bagarutseho ni aho ngo hari abagore batatu baherutse gukubitwa n’aba bashinzwe umutekano babahora ko bagendaga bacanye amatoroshi. Bagaruka kandi ku mwana w’umuhungu ufite imyaka 15 y’amavuko wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuli yisumbuye wakubiswe n’abadasso (...)

Umutekano

Musanze: Barataka ubujura bupfumura inzu bukanibasira imyaka mu mirima.

Abatuye mu kagari ka Bikara, kamwe muri dutanu tugize umurenge wa Nkotsi barataka ubujura buciye icyuho burangwa no gupfumura inzu ndetse no kwiba imyaka mu mirima ku buryo ngo no ku manywa basigaye batinya kuva mu rugo kubera kwikanga ko basanga inzu zabo zapfumuwe nk’uko abaganiriye na TV na Radio one babitangaje. Umwe muri bo yagize ati " Uragenda ugasanga inzu bayipfumuye, ibirimo byose bakabitwara, nijoro nabwo waba usinziriye ukajya kumva ukumva barapfumuye bagusanze mu nzu." (...)