Ubuzima

Bamwe mu bivuriza n’abakora mu bitaro bya Byumba biherereye mu karere ka Gicumbi bahangayikishijwe n’ibura ry’amazi muri ibi bitaro rihagarika zimwe muri service z’ubuvuzi bikaba byanakurura umwanda. Bagasaba ko bajya bohererezwa amazi uko bikweye aho kuyabona kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru. Bamwe mu bakora serivisi zitandukanye nko muri “Laboratoire” bavuga ko iki kibazo kimaze amezi agera kuri atandatu aho ngo amazi aza gatatu mu cyumweru gusa nk’uko binemezwa n’umuyobozi mukuru (...)

Inkuru irambuye...
Ubuzima

Gicumbi: Ibura ry’amazi riri guhagarika zimwe muri serivisi z’ubuvuzi mu bitaro bya Byumba.

Bamwe mu bivuriza n’abakora mu bitaro bya Byumba biherereye mu karere ka Gicumbi bahangayikishijwe n’ibura ry’amazi muri ibi bitaro rihagarika zimwe muri service z’ubuvuzi bikaba byanakurura umwanda. Bagasaba ko bajya bohererezwa amazi uko bikweye aho kuyabona kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru. Bamwe mu bakora serivisi zitandukanye nko muri “Laboratoire” bavuga ko iki kibazo kimaze amezi agera kuri atandatu aho ngo amazi aza gatatu mu cyumweru gusa nk’uko binemezwa n’umuyobozi mukuru (...)

Ubuzima

Bugesera: Abantu 70 ku munsi tubasangamo malariya-C.S Gashora

Abatuye mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera baravuga ko bugarijwe na Malariya bita icyorezo, kuko ngo babona itandukanye n’indi yari isanzwe yibasira aka gace. Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Gashora, buvuga ko ibi byatewe n’imyuzure yibasiye ibishanga byo muri aka gace, bigatuma imibu yiyongera mu giturage.

Ubuzima

Kirehe: Umuganga arashinja bagenzi be uburangare ku rupfu rw’umwana we.

Umuturage witwa Masenga David usanzwe ari umuganga mu karere ka Kirehe , arashinja bamwe mu baganga bo ku bitaro bya Kanombe kuba intadaro y’urupfu rw;umwana we nyuma yo kwanga kumwakira kugeza umwana apfiriye mu modoka itwara abarwayi yari yamuzanye Ubuyobozi bw’ibitaro bya gisirikare by’i Kanombe buravuga ko hari gukorwa iperereza kuri iki kibazo kugira ngo barebe niba koko ibyabaye byararatewe n’uburangare bityo ababikoze babe (...)

Ubuzima

Rusizi: bamwe mu baturage ngo ntibagitanga amaraso nka kera.

Bamwe mubaturage bo mu karere ka Rusizi bagaragaza ko ubukanguramba bwo gushishikariza abaturage igikorwa cyo gutanga amaraso bukiri hasi cyane akaba arinayo ntandaro yo gutuma abamwe mu baturage badashishikarira gutanga amaraso. ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC gitangaza ko imibare y’abatanga amaraso igenda yiyongera ndetse ngo nomuburyo bwo guhaza ibitaro nabwo bwiyongera doreko bageze ku kigero cya (...)

Ubuzima

Kicukiro: Umugabo yateye inda abana be babiri

Abana b’umugabo twahinduriye izina tukamwita “Muzehe Gusitini” barasaba ubuyobozi kubafasha bukabakura mu mibereho mibi barimo, nyuma yuko uyu mugabo abateye inda bombi none bakaba barabuze uwabafasha kubona iby’ibanze nkenerwa mu buzima. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatenga batuyemo ngo bugiye gukurikirana iki kibazo.

Ubuzima

HUYE: Abenga Urwagwa barasaba ko bafungurirwa nyuma yo kuzuza ibyo basabwe.

Nyuma y’amezi agera kuri atanu bafungiwe inganda nto zenga ibitoki mu karere ka Huye, kuri ubu ba nyirazo bakomeje gutakambira akarere kuza kubagenzura, cyane ko ngo bamwe ibyo basabwe gukora ngo babikoze. Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwo buvuga ko bwazifunze kugira ngo zuzuze ibisabwa, bityo ababyujuje bagomba kwandikira akarere kakaza gusuzuma niba bakwiye kongera gukora.

Ubuzima

GICUMBI: Yishwe n’amazi arimo gusenga.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu ,umusore witwa UWURUGWIRO Amosi wari mu kigera cy’imyaka 28 y’amavuko yaburiwe irengero nyuma yo gutwarwa n’amazi ubwo yasengeraga aho bita ku Isumo ni mu murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi.

Ubuzima

GASABO : Aravuga ko amaze imyaka isaga 35 atwite.

Umukecuru witwa Bugirande Marisiyana w’imyaka 85 utuye mu murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo aravuga ko amaze imyaka 39 ategereje kubyara inda yasamye mu mwaka wi 1978 . Mugenzi wacu Celestin Ntawuyirushamaboko yaganiriye na we ubwo yamusanze ku kigo nderabuzima cya Rwesero giherereye mu karere ka Gicumbi ,yagiye kwisuzumisha.