Ubukungu

Ruhango- Abo ikorwa ry’ Umuhanda Ruhango- Kinazi ryangirije inzu ntibishyuwe.


Yanditswe na Callixte NDAGIJIMANA

Mbere y’ uko ubutaka runaka bwubakwaho cyangwa bunyuzwaho igikorwaremezo icyo ari cyo cyose nk’ umuhanda, ibiburiho biba bigaragara ko bishobora kwangirika biba bigomba kubanza kubarurwa, bikagenerwa agaciro ndetse na Nyirabyo akabyishyurwa.
Ibi ariko ngo si ko byagenze ku nzu z’abaturage ziri ku nkengero z’ umuhanda Ruhango- Kinazi- Rutabo- Kinazi- Mukunguri- Rugobagoba kuko ngo ubwo uyu muhanda wakorwaga zangiritse ba nyirazo ntibagira icyo bagenerwa.
Icyakora ngo ubuyobozi bw’ akarere ka Ruhango bwabijeje kuzagira icyo bubagenera ariko ngo barategereje amaso ahera mu kirere.
Twagirimana Epimacque, umuyobozi wungirije w’ akarere ka Ruhango ushinzwe imari n’ iterambere ry’ Ubukungu avuga ko kuba hari abo inzu zabo zangiritse hakorwa uyu muhanda ubuyobozi bw’ aka karere bubizi kandi buri kubikurikirana.
Icyakora ngo abibwira ko bazimurwa bo babyibagirwe.
Ubuyobozi bw’ akarere ka Ruhango buvuga ko mu babariwe imitungo yabo ahanyujijwe uyu muhanda wa Ruhango- Kinazi, umwe gusa ari we utarishyurwa bitewe n’ uko nta byangombwa byawo yari afite, ariko ngo abo ikorwa ry’ uyu muhanda ryangirije inzu bo bazasanirwa aho kwishyurwa ngo bimuke nk’ uko benshi babyibwira kuko ngo magingo aya ubutaka bwabo Leta itabukeneye.