Ubukungu

Kayonza: Ngo batanga amafaranga amwe ntibahabwe umuriro ungana.

Bamwe mu batuye mu bice by’icyaro byo mu midugudu ya Karambo na Rutare yo mu murenge wa Mukarange akarere ka Kayonza baravuga ko batazi ibishingirwaho ku bijyanye n’ibiciro baguriraho umuriro w’amashanyarazi kuko ngo hari ubwo bamwe bahabwa umuriro mwinshi (unités nyishi)abandi bagahabwa nke ngo kandi bishyuye amafaranga amwe dore ko bo bashimangira ko bahuje imibereho n’imikoreshereze y’umuriro .
Ubuyobozi bw’ishami ry’ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanayarazi EUCL mu karere ka Kayonza burasobanura ko ibi biterwa n’uburyo uwaguze umuriro awukoresha ndetse n’icyo inzu ikorerwamo ari na byo bishingirwaho bahabwa umuriro utangana nkuko bigenda n’ahandi hose mu gihugu