Ubukungu

Mugihe hari ubwo umuhinzi w’ibirayi yajyaga kugurisha ibirayi bakamusinyisha amafaranga menshi kuyo yishyuwe mu by’ukuri, mu guhangana n’iki kibazo Leta yashyizeho gahunda nshya aho umucuruzi uje kugura ibirayi aba agomba kwishyura mbere koperative yitwa APTC (Agro-Processing Trust corporation) irimo kugenzura ubucuruzi bw’ibirayi kuri ubu, ni imwe mu ngamba Leta yizeraga ko izafasha umuhinzi kujya abona amafaranga ye yuzuye, icyakora ngo siko byaje kugenda kuko hari abahinzi bo mu murenge wa (...)

Inkuru irambuye...
Ubukungu

Nyabihu: Haravugwa uburyo bushya bwo kunama ku bahinzi b’ibirari bwiswe “Gukomaho”

Mugihe hari ubwo umuhinzi w’ibirayi yajyaga kugurisha ibirayi bakamusinyisha amafaranga menshi kuyo yishyuwe mu by’ukuri, mu guhangana n’iki kibazo Leta yashyizeho gahunda nshya aho umucuruzi uje kugura ibirayi aba agomba kwishyura mbere koperative yitwa APTC (Agro-Processing Trust corporation) irimo kugenzura ubucuruzi bw’ibirayi kuri ubu, ni imwe mu ngamba Leta yizeraga ko izafasha umuhinzi kujya abona amafaranga ye yuzuye, icyakora ngo siko byaje kugenda kuko hari abahinzi bo mu murenge wa (...)

Ubukungu

Gicumbi-Byumba: Babiri bamaze kwicwa na ruhurura bayiguyemo

Bamwe mu baturiye ruhurura ya Rwasama iherereye munsi y’isoko rya Gicumbi mu murenge wa Byumba batewe impungenge n’uko yatangiye kubasenyera inzu ndetse no gutwara ubuzima bw’abantu. Ni ruhurura ivana amazi mu mujyi wa Gicumbi by’umwihariko mu isoko ryaho agatwara ubutaka bw’abaturage hafi no gutwara inzu; hakiyongeraho no kuba mu kwezi gushize hari abantu babiri baherutse gupfa bayiguyemo. Aba baturage ngo bakurikije ubukana bw’amazi anyura muri iyi ruhurura ndetse n’ingaruka mbi biri (...)

Ubukungu

Burera-Musanze: Guverineri Gatabazi yongeye kwihanangiriza ba Gitifu mu kibazo cy’ibirayi.

Nyuma y’amavugurura n’ingamba zinyuranye byagiye bikorwa mu bucuruzi bw’ibirayi hagamijwe cyane cyane kurengera inyungu z’umuhinzi, kuri ubu aho bihagaze ni uko uje kugura ibirayi yishyura mbere koperative yitwa APTC (Agro Processing Trust Corporation) yeguriwe inshingano z’ubucuruzi bw’ibirayi ikaba ariyo igeza amafaranga ku muhinzi, icyakora nk’uko byagiye byumvikana mu nkuru zinyuranye TV/Radio1 bimaze iminsi bibagezaho, abahinzi b’ibirayi bo mu turere tunyuranye (Rubavu, Nyabihu,Musanze na (...)

Ubukungu

Gicumbi-Kageyo: Rwiyemezamirimo yambuye aborozi miliyoni 11Frw.

Bamwe mu borozi n’abacunda bagemura amata ku ikaragiro rya Kageyo mu karere ka Gicumbi baravuga ko uwari rwiyemezamirimo waryo bagemuriraga amata yabambuye akabakaba miliyoni 11 frws. Aba abaturage barimo aborozi n’abacunda bose hamwe 73 bagemuraga amata ku ikaragiro rya Kageyo mu Karere ka Gicumbi mu kwezi kwa mbere kwa 2018,bavuga ko bambuwe na Rwiyemezamirimo ndetse na Koperative KOIAIKA ifite iryo karagiro rwiyemezamirimo yakuragaho amata. Ubuyobozi bwa Koperative aba baturage (...)

Ubukungu

Burera: Ikibazo cy’ibirayi kiracyari agatereranzamba

Ni ikibazo kigaragara mu turere tuzwiho guhinga ibirayi ku bwinshi nka Rubavu na Nyabihu cyo kuba abahinzi barimo gupakiza ibirayi hagashira ibyumweru birenga bibiri batarishyurwa, bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Burera bakigaragaza nk’icyamaze kubatesha icyizere ku mbaraga Leta yashyize mu kurwanya abari bazwi nk’abamamyi baguriraga umuhinzi w’ibirayi ku mafaranga make, ibi ngo bigaterwa n’uko abamamyi barabaguriraga kuri make ariko bakayabahera aho none ubu bagurisha binyuze mu (...)

Ubukungu

Gicumbi-Muko:Abarokotse jenoside bamaze imyaka 24 basaba kubakirwa.

Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batishoboye bo mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi baratakamba ngo bubakirwe bave mu nzu barimo zishaje zenda kubagwaho. Ni imiryango hafi 14 itishoboye y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi bavuga ko hashize imyaka 24 jenoside ibaye basaba ubuyobozi ko bakubakirwa nk’abandi batishoboye ariko bigasa nko guta inyuma ya Huye. Uretse kuba basaba kubakirwa, banagaragaza ko hari (...)

Ubukungu

Rusizi: Babangamiwe n’amakamyo aparika aho bacuririza kandi hari parikingi yatanzweho miliyoni 150.

Bamwe mu bakora ubucuruzi mu mujyi wa Kamembe wo mu karere ka Rusizi barinubira amakamyo aparika hafi y’inzu bakoreramo ubucuruzi akababuza abakiriya,nubwo aba bacuruzi bavuga ibi muri aka karere hubatswe parikingi yateganyirijwe aya makamyo dore ko yatanzweho nga imiliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda, ubuyobozi bw’akakarere butangaza ko kubera Ibiza bwabujije amakamyo guparika muri iyi parikingi ari (...)

Ubukungu

Gicumbi: Inyigo yakozwe nabi yatumye asaga Miliyoni 86 Frw apfa ubusa.

Mu isoko rya Gicumbi hari ibyuma bikonjesha byaguzwe n’akarere bimaze imyaka 11 bidakora kandi byaratanzweho akayabo ka miliyoni zisaga 60 z’amafaranga y’u Rwanda hatabariwemo igihombo cya miliyoni zirenga 26frws byateje iri soko. Bamwe mu baricururizamo ndetse n’ubuyobozi bw’isoko basaba ko ibi byuma byakurwamo bikabyazwa umusaruro kuko aho biribo babona ntacyo bimaze ahubwo bitwara umwanya w’ubusa. Benshi mu bacururiza mu isoko rya Gicumbi bemeza ko mu mwaka wa 2007 muri iri soko (...)

Ubukungu

Gicumbi: Barakeka ko amafaranga batanze yo kubaka akagari yanyerejwe.

Abatuye akagari ka Mabare mu murenge wa Rukomo akarere ka Gicumbi barashinja ubuyobozi bw’aka kagali kudindiza iyubakwa ry’ibiro byako nyamara baratanze amafaranga 10,000frws kuri buri rugo yo kubyubaka none igice cyubatswe kitarasakarwa kikaba kigiye gusenywa n’imvura. Aba baturage bavuga ko umwaka ushize wa 2017 ari bwo batangiye gushihikarizwa n’ ubuyobozi bw’aka kagari batuyemo ka Mabare gutangira gutanga amafaranga yo kubaka ibiro byako aho buri rugo rwatangaga amafaranga guhera ku (...)

Ubukungu

Huye: Babangamiwe n’ikiraro cyaciwe n’umugezi.

Bamwe mu batuye mu murenge wa Rwaniro ho mu karere ka Huye,baravuga ko babangamiwe n’ikiraro cyo ku mugezi wa Ntaruka kimaze igihe cyarangijwe n’umugezi kikaba kibangamira ubuhahirane bwabo n’abatuye mu karere ka Nyanza. Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko iki kiraro cyakorewe ubuvugizi ku karere ngo gishyirwe mu igenamigambi ry’umwaka utaha.