Politiki

Ruhango: Imikorere mibi ni yo yatumye abari bagize Komite Nyobozi y’ akarere beguzwa- Abaturage

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Tariki ya 7 uku kwezi kwa Gatatu ni bwo Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango yavanyeho icyizere Komite Nyobozi y’aka karere kubera ibibazo by’ ubwumvikane buke n’ imicungire mibi y’imari y’Akarere byayirangaga abayigize bahita baneguzwa.

Abavanyweho icyizere ni uwari umuyobozi w’ Akarere Mbabazi Francois Xavier, uwari umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ iterambere ry’ubukungu Twagirimana Epimaque hamwe na Kambayire Annonciata wari umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Bamwe mu baturage b’ akarere ka Ruhango bavuga ko kuba iyi Komite yaregujwe bitabatunguye bitewe n’ uko byinshi mu bikorwaremezo yabasezeranyije itabibagejejeho.

Uku kuvanwaho ikizere kwa Nyobozi ya Ruhango kwaje gukurikiye uruzinduko rwa ba Minisitiri Kaboneka Francis wa Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu MINALOC na Esperance Nyirasafari Minisitiri w’ uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango (MIGEPROF) ndetse na Guverineri w’ intara y’ amajyepfo aka karere kabarizwamo Mureshyankwano M.Rose, iminsi ibiri mbere y’ iki gikorwa.

Ubwumvikane buke mu buyobozi bw’Akarere ka Ruhango Njyanama y’ akarere ka Ruhango yari yarabugarutseho mu kwa mbere uyu mwaka wa 2018 aho yagaragaje raporo ku micungire mibi y’Akarere kuri Nyobozi.

Dosiye y’ikusanyirizo ry’imyanda mu karere ka Ruhango ryuzuye muri Nyakanga 2016 ritwaye miliyoni 220 y’u Rwanda. Amafaranga yagitanzweho bamwe bavugaga ko ari umurengera ugereranyije n’ibyakozwe, ni bimwe mu byemejwe na Njyanama.
Mbabazi Francois Xavier na Twagirimana Epimaque begujwe bari muri manda ya kabiri batangiye muri Gashyantare 2016 mu gihe Kambayire Annonciata we yinjiye muri Komite Nyobozi y’ akarere ka Ruhango icyo gihe avuye ku mwanya w’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano