Politiki

Ibihugu 44 bya Afrika byemeje ishyirwaho ry’amasezerano y’isoko rusange.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Niyo masezerano akomeye ashyizweho umukono n’ibihugu byinshi kuva umuryango wa Afrika yunze ubumwe wabaho, kuko yatekerejwe mu myaka 40 ishize akanaganirwaho mu nama zitandukanye z’uyu muryango ariko kuyashyira mu bikorwa bikagorana.

Mbere yo gusinya aya masezerano, hari hitezwe ko ibihugu 30 aribyo gusa biza kuyemeza ariko mu gihe cyo kuyasinya hari ibindi byahinduye uruhande byiyunga ku bindi maze muri rusange birangira 44 muri 55 bigize uyu mugabane aribyo biyashyizeho umukono.

Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afrika yunze ubumwe yavuze ko gushyiraho isoko rusange kuri uyu mugabane bizafasha kwerekana ubumwe mu iterambere ry’ibihugu bya Afrika ndetse bikazanongerera agaciro ibikorerwa kuri uyu mugabane.

Ati ”Aya masezerano y’isoko rusange no koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku mugabane wa Afrika ni asobanuye uburumbuke ku banyafrika bose. Kubera ko ari uguharanira ubuhahirane bw’iby’iwacu muri Afurika.
Gushyiraho isoko rimwe ku mugabane wa Afrika ntibizagirira akamaro twe gusa, ahubwo bizanakagirira abafatanyabikorwa bacu hirya no hino ku isi kandi icyo ni ikintu cyiza. Ku rundi ruhande kandi tuzaba turi mu mwanya rwiza wo gushimangira ubumwe n’iterambere ryacu duharanira uburenganzira n’inyungu z’uyu mugabane ku ruhando mpuzamahanga.”

Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou wari uyoboye umushinga wo kwiga aya masezerano yagaragaje mu buryo burambuye inyungu azagira kugera ku muturage wakitwa uwo hasi muri Afrika, gusa yizeza ko ishyirwa mu bikorwa ryayo rizakemura ikibazo cy’ibura ry’imirimo no kuganaya umubare w’abava muri Afrika bajya gushaka imibereho ku yindi migabane.

Ati "Kuvanaho imipaka y’ubucuruzi hakaba isoko rimwe bizatanga amahirwe mu ishoramari kuri uyu mugabane ndetse no ku bafatanyabikorwa baturutse ahandi bifuza kwifatanya nabo. Azaba ari amahirwe akomeye kandi ku bigo by’ubucuruzi n’inganda byo kuri uyu mugabane kuko azafasha mu guhangana n’abahandi ku isoko mpuzamahanga. Koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa bizafasha mu kubona imirimo ku nzego zose z’ubumenyi umuntu yaba afite. Ibyo rero bizatuma habaho kwihutisha iterambere ry’ibihugu bya Afrika mu buryo bugendanye n’ubwiyongere bw’ababituye. Urwo rujya n’uruza rw’abantu kandi ruzafasha mu korohereza abantu guhangana ku masoko atandukanye, bityo bigabanye umubare w’urubyiruko n’ubumenyi bafite byajyaga ku yindi migabane."

Amasezerano muri rusange yasinywe ni atatu; afungurira imipaka ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Africa, amasezerano afungurira imipaka urujya n’uruza rw’abantu bisanzuye mu bihugu bya Africa n’amasezerano ya Kigali yemeza ibi byombi.
Abayobozi cyangwa ababahagarariye b’ibihugu 44 bya Africa basinye bemeza isoko rusange rya Africa, 27 basinye bemeza kuvanaho imipaka ku rujya n’uruza rw’abantu muri Africa, naho 43 bo basinye bemeza iby’aya masezerano (declaration) y’i Kigali.

Ibihugu bya; Burundi, Eritrea, Guinea Busau, Nigeria na Sierra Leone ntabwo byasinye ku masezerano yemeza Africa nk’isoko rimwe (Africa Continental Free Trade Area).

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano