Politiki

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwafashe umwanzuro wo kwambura Radio Amazing Grace icyangombwa cyo gukora nk’ikigo cy’isakazamakuru mu Rwanda. Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa 24 Mata 2018 nyuma y’aho iyi radio inaniwe kubahiriza umwanzuro wa RURA wakurikiraga ibihano yafatiwe muri Mutarama 2018 kubera ikiganiro cyanyujijweho cyanenzwe kutubahiriza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru. Itangazo RURA yasohoye kuri uyu wa 24 Mata 2018 rigira riti “Urwego Ngenzuramikorere, RURA, uyu munsi (...)

Inkuru irambuye...
Politiki

Rwanda: RURA Yahagaritse Radio Amazing Grace

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwafashe umwanzuro wo kwambura Radio Amazing Grace icyangombwa cyo gukora nk’ikigo cy’isakazamakuru mu Rwanda. Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa 24 Mata 2018 nyuma y’aho iyi radio inaniwe kubahiriza umwanzuro wa RURA wakurikiraga ibihano yafatiwe muri Mutarama 2018 kubera ikiganiro cyanyujijweho cyanenzwe kutubahiriza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru. Itangazo RURA yasohoye kuri uyu wa 24 Mata 2018 rigira riti “Urwego Ngenzuramikorere, RURA, uyu munsi (...)

Politiki

Ruhango: Imikorere mibi ni yo yatumye abari bagize Komite Nyobozi y’ akarere beguzwa- Abaturage

Tariki ya 7 uku kwezi kwa Gatatu ni bwo Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango yavanyeho icyizere Komite Nyobozi y’aka karere kubera ibibazo by’ ubwumvikane buke n’ imicungire mibi y’imari y’Akarere byayirangaga abayigize bahita baneguzwa. Abavanyweho icyizere ni uwari umuyobozi w’ Akarere Mbabazi Francois Xavier, uwari umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ iterambere ry’ubukungu Twagirimana Epimaque hamwe na Kambayire Annonciata wari umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza (...)

Politiki

Ibihugu 44 bya Afrika byemeje ishyirwaho ry’amasezerano y’isoko rusange.

Niyo masezerano akomeye ashyizweho umukono n’ibihugu byinshi kuva umuryango wa Afrika yunze ubumwe wabaho, kuko yatekerejwe mu myaka 40 ishize akanaganirwaho mu nama zitandukanye z’uyu muryango ariko kuyashyira mu bikorwa bikagorana. Mbere yo gusinya aya masezerano, hari hitezwe ko ibihugu 30 aribyo gusa biza kuyemeza ariko mu gihe cyo kuyasinya hari ibindi byahinduye uruhande byiyunga ku bindi maze muri rusange birangira 44 muri 55 bigize uyu mugabane aribyo biyashyizeho umukono. (...)

Politiki

Rusizi: Impunzi z’abarundi zahawe igihe gito cyo kuba zahinduye imyumvire

Nyuma yaho tv na radio 1 bitangarije inkuru y’impunzi z’abarundi ziri mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iherereye mu karere ka Rusizi, zifite imyemerere idasanzwe aho zatangaje ko zidashobora kurya ibiribwa byose byaciye mu ruganda cyangwa kuvurwa n’abaganga ,kuri uyu wambere byahagurikije minisiteri 2 arizo iyo gukumira Ibiza no kwita kubibazo by’impunzi na minisiteri y’ubuzima aho bagiranye ibiganiro bigamije gushakira umuti iki kibazo gishingiye ku (...)

Politiki

Rusizi: Impunzi z’abarundi zisaga 2000 zinjiye mu Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 Werurwe 2018 impunzi z’abarundi zari ziri mu nkampi ya Kamanyola muri Kongo Kinshasa zinjiye mu Rwanda ziciye ku mupaka wa Bugarama mu karere ka Rusizi. Izi mpunzi zisaga ibihumbi bibiri zikigera mu Rwanda zabwiye TV na Radio One ko zivuye muri Kongo kubera gutinya ko zakongera kwicwa dore ko ngo zari zamenye ko hari igitero zendaga kugabwaho nkuko byazigendekeye mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize wa 2017. Ubuyobozi bw’aka karere ka (...)

Politiki

Musanze: Abasenateri baribaza impamvu abantu bafite amazi 89% barwara amavunja.

Mu ruzinduko bagiriye mu karere ka Musanze kuri yu wa kabiri, abasenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ntibanyuzwe n’imibare igaragazwa n’aka karere y’ikigereranyo kagezeho kageza amazi meza ku baturage. Nyuma yo kumurikirwa ibyakozwe n’ibiteganyijwe gukorwa muri gahunda yo kugeza amazi ku baturage, Senateri UWIMANA Consoleé na Senateri Prof. BAJYANA Emmanuel bagaragaje gukemanga ikigereranyo cya mirongo inani n’icyenda ku ijana (89%) akarere ka Musanze kavuga ko aricyo kagezeho kageza (...)

Politiki

Gicumbi: Hari abaturage bashinja abayobozi kugira uruhare mu makimbirane yo mu ngo.

Bamwe mu batuye akarere ka Gicumbi barashinja bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze kutabasobanuria amategeko arimo ay’izungura bigatuma haba amakimbirane mu miryango ashingiye ku mitungo ku buryo hari n’abashobora kuhasiga ubuzima. Kuba hari abaturage bashinja zimwe mu nzego z’ibanze kutabasobanurira amategeko nk’aya uko bikwiye, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal agaragaza ko abavuga ibi ari ababa batarahura n’ibibazo bisaba amategeko y’izungura bigatuma batabyitaho. (...)